Nibura abantu 500 bapfuye abandi 1.000 barakomereka mu mutingito wibasiye uburasirazuba bwa Afghanistan nk’uko byatangajwe na radio na televiziyo by’iki gihugu kuri uyu wa Mbere, itariki ya 1 Nzeri 2025.
Abayobozi b’inzego z’ibanze kugeza ubu batangaje ko hapfuye abantu nibura abantu icumi, muri buri mudugudu umwe mu burasirazuba bwa Afghanistan, bwibasiwe n’umutingito ufite ubukana bwa magnitude 6 mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere.
Ni umubare ushobora kwiyongera nk’uko bitangazwa n’abayobozi b’iki gihugu ubu kiyobowe n’abatalibani.
Umutingingito ukaze uheruka kwibasira iki gihugu na none wahitanye abantu bagera ku 1000 mu 2022.


