Abantu bitwaje intwaro biyitaga Abatalibani bagabye igitero mu bukwe mu burasirazuba bwa Afghanistan bagiye guhagarika imiziki yari iri kubucurangirwamo abantu batatu bahasiga ubuzima nk’uko byatangajwe na Guverinoma kuri uyu wa Gatandatu.
Umuvugizi wa Guverinoma y’Abatalibani, Zabihullah Mujahid, yavuze babiri mu bantu batatu bagabye iki gitero batawe muri yombi ndetse avuga ko ibi babikoze ku giti cyabo batatumwe n’Abatalibani.
Yagize ati “Mu ijoro ryahise, mu bukwe bwa Haji Malang Jan muri Shamspur Mar Ghundi, mu mudugudu wa Nangarhar, abantu batatu biyise Abatalibani, binjiye basaba ko imiziki ihagarikwa.”
Yakomeje agira ati “ Mu kurasa, abantu batatu bishwe abandi benshi barakomereka, babiri bakekwa bajyanwe muri kasho n’Abatalibani…umwe watorotse aracyakurikiranwe,”
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, ivuga ko aba bafashwe bagomba gushyikirizwa ubutabera bwubahiriza amategeko ya Sharia.
Qazi Mullah Adel, umuvugizi wa guverineri w’abatalibani mu ntara ya Nangarhar, yemeje ibyabaye ariko ntiyatanga ibisobanuro birambuye. Umuvandimwe w’umwe mu bahohotewe yavuze ko abarwanyi b’abatalibani barashe mu gihe hacurangwaga umuziki.
Biravugwa ko umuziki wari warabujijwe na guverinoma y’Abatalibani yabanje yari yarakuweho n’ingabo z’amahanga, ariko guverinoma yabo nshya nyuma yo kwisubiza igihugu nta tegeko rigendanye n’ibi yari yashyiraho.


