Uwahoze ari umusirikare w’u Bwongereza yafashwe agerageza guhungisha Abanyafuganisitani 400, harimo abari abakozi be, abajyana mu kindi gihugu banyuze mu nzira y’ubutaka nyuma y’aho ananiwe kubabonera imyanya mu ndege zahungishaga abantu.
Ben Slater, wahoze muri Royal Military Police, yari afite imiryango itegamiye kuri leta ayobora muri Afghanistan, mbere y’uko agerageza gusohora muri iki gihugu, ubu kiyobowe n’Abatalibani, abantu 400 nawe ubwe.
Nyuma yo kunanirwa kubonera abakozi be n’imiryango yabo imyanya mu ndege z’u Bwongereza zahungishaga abantu mbere y’uko iki gikorwa gishyirwaho akadomo ku itariki ya 30 kanama , Slater yatangiye gutegura umugambi wo kubahungisha aciye inzira y’ubutaka.
We n’abo bari kumwe bamaze iminsi ibiri ku mupaka muri hotel hafi ya bariyeri bategereje ko babona uko bambuka.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ariko, Slater yatawe muri yombi n’Abatalibani arafungwa, ahatwa ibibazo kuri bamwe mu bakozi be bari kumwe b’abagore bari mu byumba bya hotel kandi batari kumwe n’abagabo babo.
Yaje kurekurwa yemererwa kwambuka umupaka ari kumwe n’umuntu umwe gusa umufasha ariko abandi bose bagomba gusubira I Kabul nyuma yo kwimwa viza.
Slater ariko avugana na The Telegraph yavuze ko ubu agiye kugerageza gushakira abantu yasize inyuma za viza z’u Bwongereza no mu kindi gihugu cy’u Burayi atavuze izina.


