Afrika y’Epfo: Abakobwa bambaye ubusa, intwaro nshya yifashishwa n'amabandi

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo muri Repubulika y’Afurika y’Epfo yatangaje ko igiye gutangira igikorwa cyo gushakisha ibico by’amabandi akomeje gutwara utw’abandi yifashishije abakobwa bambaye ubusa.
Iyi Polisi itangaza ko amabandi yo hirya no hino muri kirya gihugu afite amayeri mashya yo kwifashisha abakobwa bakambara ubusa ku mihanda ngo abantu babarangarire bityo nay o abone uko yiba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya mabandi ngo ari kwibasira cyane cyane abatwara ibinyabiziga kuko bamwe barangara byaba ngombwa bakanahagarara hanyuma mu gihe bahagaze amabandi nay o agahita abafata akabacuza utwabo.
Iyi polisi kandi ivuga ko uretse kuba aba bakobwa bambaye ubusa baba bari kumwe n’abandi bantu bihishe, ngo na bo ubwabo babasha gufata icyo babashije mu gihe hari uwo bagushije muri uwo mutego.
Abatwara ibinyabiziga muri kiriya gihugu biganjemo abatwara za moto, ngo nibo bari kwibashirwa cyane kuko abenshi muri bo ari bo bagwa muri iyo mitego y’abakobwa bambaye imyenda hafi ya ntayo kuko ubwambure bwabo bwose buba bugaragara bityo bakaba ari na bo bitaweho mu kugirwa inama y’uko bagomba kubyitwaramo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bambuzi ngo biganje mu mihanda itari micye yo mu murwa mukuru Pretoria ndetse no mu mihanda mpuzamahanga yambukiranya imipaka ikajya mu bihugu bindi ndetse bikanakorwa ku manywa y’ihangu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *