Umukobwa w’imyaka 22 wo muri Repubulika y’Afurika y’Epfo arashinjwa umuhungu w’uwahoze ari perezida wa Zimbabwe, Grace Mugabe, Russell Goreraza umukutera inda bari ku ishuri.
Uyu mukobwa witwa Dineo Gwendoline Kekana avuga ko yatangiye gukundana n’uyu musore Grace Mugabe yabyaye ku mugabo we wa mbere guhera muri 2016 bakaza kuryamana akaba yaramuteye inda.
Ikinyamakuru the Herald cyo muri Zimbabwe kivuga ko uyu mukobwa avuga ko yasamye inda ya Russel Goreraza mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka wa 2017 ariko yabimubwira akamwamaganira kure ndetse akanatangira kujya amwihishahisha ubundi akanga kumwitaba kuri telefone cyangwa gusubiza ubutumwa bwe bugufi.
Mu kiganiro na kirya kinyamakuru, umukobwa uvuga ko atwitiye umuhungu wa Grace Mugabe agira ati “ Nitwa Dineo Kekana, ndi umunyeshuri muri Afurika y’Epfo, nkaba ntwite inda ya Russell Goreraza. Twatangiye gukundana muri 2016, ariko twaryamanye muri 2017 ari na bwo yanteraga inda.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mukobwa akomeza avuga ko uyu musore yabaye muri kiriya gihugu bakajya bahurira ku ishuri ariko bakanasurana, gusa ubwo uyu musore yamenyaga ko yamuteye inda ngo yatangiye kumugendera kure ndetse ntanashake ko hari aho bongera guhurira, dore ko yari no muri icyo gihugu kitari icye kuko we avuka muri Zimbabwe.
Uyu musore ngo yigeze kumubwira ko nta ho bahuriye ndetse ko badashobora kubana nk’umugore numugabo nubwo nta kindi kintu yigeze amufasha kuva yamenya ko yamuteye inda, ahubwo akaba yaramucitse ubu nta ho bagihurira.
Muri uyu mwaka wa 2017 kandi, nibwo Grace Mugabe yagiye muri Afurika y’Epfo asiga akubitiyeyo umukobwa wari inshuti n’abahungu be akanamukomeretsa, akaba yaramushinjaga kumuhindurira abana ibirara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


