Afrima award 2016:Butera Knowless mu byamamare byatoranyijwe guhatanira ibihembo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi Butera Knowless nyuma yo gutwara ibihembo birimo n’ibya Guma Guma, yagaragaye ku rutonde rw’abazahatanira ibihembo bya Afrima Award 2016.
knwless
Uyu muhanzikazi agaragaye ku rutonde rumwe n’abahanzi bakomeye ku rwego rw’Afrika mu gisata cy’abahanzi bafite ejo hazaza ndetse no mu bahanzi baririmba mu injyana ya R&B.
Abahanzi bahanganye muri ibi bisata uko ari bibiri, harimo abaturuka mu bihugu bikomeye byo muri Afurika birimo na Nigeria yiganje cyane kuri uru rutonde nk’uko Uganda showbiz yarushyize ahagaragara.
Kiss Daniel, na Iyanya ni bamwe mu bahanzi bo muri Nigeria bazwi mu Rwanda bazahangana na Knowless muri ibi bihembo hakiyongeraho na Sat B wo mu Burundi.
Muri Uganda abahanzi barimo Eddy Kenzo, Ziza Bafana,Cindy na Unique nabo batoranyijwe nk’abahanzi bazahagararira igihugu cyabo ibintu byatunguye benshi muri bagenzi babo batabashije gutoranywa.
Afrima Award, ni ibihembo bitangwa ku bahanzi Nyafrika hagamijwe gushaka uko umuziki wabo warenga imbibi no kuwukundisha afana by’umwihariko b’Abanyafurika.
Ibi bihembo bikaba bitangwa na komite y’abarwiyemezamirimo bibumbiye mu bikorwa bitandukanye haba mu bucuruzi, mu bitangazamakuru ndetse no mu nzego za leta n’izikorera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *