Bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika byiganjemo ibifite ibisirikare bikomeye biravugwaho kutishimira kubona u Rwanda rwohereza abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro ahantu hatandukanye.
Nk’uko ikinyamakuru Foreign Policy cyabisobanuye mu nkuru cyahaye umutwe wa ‘How Rwanda Became Africa’s Policeman?’ (U Rwanda rwahindutse umupolisi wa Afurika rute?), iri shyari rishingira ku butumwa ingabo zarwo zijyamo hashingiwe ku masezerano y’impande ebyiri.
Ubu butumwa burimo ubwo ingabo n’abapolisi b’u Rwanda barimo muri Repubulika ya Centrafrica kuva mu mpera z’umwaka w’2020 n’ubwo zirimo mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique kuva muri Nyakanga 2021. Hiyongeraho n’ubwo zishobora kujyamo muri Benin mu gihe kiri imbere.

Iki kinyamakuru cyifashishije abasesenguzi barimo inzobere mu bya politiki mpuzamahanga, Prof. Phil Clark, cyagaragaje uburyo ubwo u Rwanda rwagiranye ibiganiro na Mozambique ngo rwoherezeyo ingabo, bikababaza ibihugu byo mu muryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo, SADC.
Ngo icyo ibihugu bya SADC byibajije ni ukuntu igihugu kinyamuryango cyaba kitarayitabaje mbere na mbere, kikajya kuganira n’u Rwanda rutabarizwa mu muryango. Umwuka wabaye mubi cyane ndetse bigera mu no bitangazamakuru, ubwo rwatangaga uyu muryango kohereza abasirikare n’abapolisi muri Cabo Delgado.
SADC igizwe n’ibihugu 16, ari byo: Angola, Botswana, ibirwa bya Comores, Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Eswatini, Lesotho, Madagascar, Malawi, ibirirwa bya Maurice, Mozambique, Namibia, Seychelles, Afurika y’Epfo, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.
Iki kinyamakuru cyagize kiti: “Ibihugu bimwe byashenguwe n’uko u Rwanda ruri kujya mu cyanya cyabyo. Afurika y’Epfo na Tanzania byababajwe n’uko u Rwanda rwagiye muri Mozambique, mu gihe SADC yababajwe n’icyemezo cya Mozambique cyo kubanza kuganira n’u Rwanda mbere y’ingabo z’akarere, bikumvikana ko byatumye SADC igaragara nk’inyantege nke.”
Gusa ngo hari n’ibindi bihugu bidafite aho bihurira n’iki kibazo bitishimiye kubona u Rwanda rutanga umusanzu impande n’impande ku mugabane, nka Nigeria na Ethiopia bizwiho kugira ibisirikare bikomeye.
Prof. Clark “Asobanura ko muri bimwe mu bihugu bikomeye muri Afurika nka Nigeria na Ethiopia, ibibazo byibazwa ku mpamvu ibihugu bihura n’ibibazo by’umutekano biri kwishingikiriza ku Rwanda kugira ngo rubifashe, aho kwitabaza ibihugu bikomeye, bifite igisirikare kinini kandi bifatwa nk’ibifite ubutware bukomeye ku mugabane.”
N’ubwo hari ibihugu bitishimiye umusanzu u Rwanda rutanga, Foreign Policy igaragaza uburyo rushyigikiwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bidashaka kwinjira bitaziguye mu bibazo by’umutekano muke byo muri Afurika birimo nk’u Bufaransa.

6 Responses
Afurika: Hari ibihugu byaba bitishimira kubona u Rwanda rwohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro
Ubu ni ubushotoranyi U Rwanda rwirinde kugira icyo rubivugaho. Biyoyoke nk’uko byaje.

Nyine ukuri nuko izo missions tujyamo nk’abacanshuro(gukodesha ingabo)ubundi igihugu kikionera cash nta rukundo na rumwe rubs rurimo

Umunyeshyari ntacyo wamukorera ngo anyurwe.Icy’ingenzi nugutanga umusanzu mubyiza kd ukabigeraho.Si non ishyari ryica nyiraryo