Perezida Museveni yahamagariye abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA) guharanira kongera ingamba mu bijyanye n’umutekano ashimangira ko Afurika ikennye umutekano. Yongeyeho ko iyo Afurika igira ubushobozi iba yaratabaye Kadhafi.
Ubwo yagezaga ijambo kuri iyi nteko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba I Kampala kuri uyu wa Kabiri, Museveni yavuze ko Afurika yakabaye yarakijije uwari perezida wa Libya, Mouamar Kadhafi inyeshyamba zari zishyigikiwe n’Abanyamerika n’Abafaransa mu 2011 iyo bagira igisirikare gikomeye gishyize hamwe.
Kadhafi yakuwe ku butegetsi muri Gashyantare 2011, yicwa kuwa 20 Ukwakira muri uwo mwaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
“ Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaraje zitera Libya. Libya yarangijwe. Nibyo Kadhafi yari afite ibibazo bye ariko twakoranye na Kadhafi. Narwanye na Kadhafi inshuro 2, mu 1972 no mu 1979. Twarwanye na Kadhafi muri Tanzania ”, ibi Museveni akaba yabibwiraga abadepite mbere yo kongeraho ko kwishyira hamwe kw’ibihugu mu karere bishobora guha ingufu ibihugu zo guhangana n’ibihangange byo mu burengerazuba bw’isi.
Perezida Museveni ariko ngo yaje gutungura abadepite ba EALA yita u Bwongereza agahugu gato, ahubwo agashimagiza u Bushinwa avuga ko buruta ibihugu byose bigize EAC byishyize hamwe harimo na Sudani y’Epfo.
Yagize ati: “ Ufite Amerika, u Bushinwa, u Burusiya, u Buhinde, ukanagira Uganda, yonyine ihanganye n’aba bantu. Singomba guhangayikishwa n’agahugu gato nk’u Bwongereza. U Bushinwa ni meterokare miliyoni 3 z’ubutaka, Afurika y’iburasirazuba yose harimo na Sudani y’Epfo ubu ni meterokare miliyoni 1. ”
EALA yari iteraniye i Kampala mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri igiye kwiga ku ngingo zitandukanye z’amategeko arimo arebana n’uburinganire n’iterambere, ishyirwaho ry’urukiko rwa EAC, kubuza isiramurwa ry’abagore no kwiga kuri za raporo zitandukanye za komite zigize iyi nteko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



