Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze ko abanyeshuri batwite bo kuri Kaminuza ya Zululand mu ntara ya KwaZulu-Natal bari kwirukanwa mu macumbi yabo bagenerwa na kaminuza.
Mlondozi Vava, ukora mu kanama k’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo ka Leta y’iki gihugu, yavuze ko ishyirahamwe ry’abanyeshuri ryari ryamugejejeho icyo kibazo, rivuga ko ibyo byabaye ubwo abanyeshuri byagaragaraga ko batwite.
Yagize ati “Iyo umunyeshuri atwite mu gihe aba mu icumbi rya kaminuza, kaminuza yirukana abanyeshuri mu icumbi iyo bageze mu mezi atatu ya nyuma yo gutwita”.
Vava yabivuze ubwo akanama akoramo katangazaga uko uburinganire hagati y’abagabo n’abagore buhagaze mu mashuri makuru na kaminuza.
Umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza ya Zululand, Xoliswa Mtose, yavuze ko yaguye mu kantu kubera ibyagaragajwe muri icyo cyegeranyo.Ikinyamakuru Sowetan Live cyo muri Afurika y’Epfo cyasubiyemo amagambo ye agira ati “Ntabwo ibyo nabyihanganira, birashoboka ko hari abantu bafite imigambi mibisha bashaka guteza akaga”. Ariko yavuze ko azakora iperereza kuri icyo kibazo.
Nyuma yo kumva ibyatangajwe n’ako kanama, yabwiye ikinyamakuru TimesLive cyo muri Afurika y’Epfo ati: “Niba ari ukuri cyangwa hakaba hari abantu bakorewe ivangura nk’iryo, ducyeneye kubimenya tukanabikosora”.


