Afurika y'epfo: Abazungu binjije umwirabura mu isanduku bahamijwe icyaha

Sangiza iyi nkuru

 
Abazungu babiri b’abahinzi binjije umugabo w’umwirabura mu isanduku ku gahato bahamijwe icyaha cyo

Muri Kanama umwaka ushize wa 2016, Victor Mlotshwa w’imyaka 27 y’amavuko, yarakubiswe ndetse yinjizwa mu isanduku ku gahato n’abazungu babiri b’abahinzi, Theo Martins Jackson na Willem Oosthuizen.
Bombi bazakatirwa ku itariki 23 z’ukwezi kwa 10. Bahakanye ibyo baregwa.
Uru rubanza rwateje uburakari muri Afurika y’epfo, runagaragaza ubushyamirane bushingiye ku moko burangwa mu bahinzi batuye mu mujyi.
Bwana Mlotshwa yatanze ikirego hashize amezi ibyo bibaye, ari uko hasohotse videwo ku rubuga rwa YouTube igaragaza ibyabaye, nkuko inkuru ya BBC ikomeza ibigaragaza.
Mu nyandiko bashyikirije urukiko ikubiyemo ubwiregure bwabo, Jackson na Oosthuizen bavuze ko batari bagambiriye kugirira nabi Bwana Mlotshwa. Ngo bashakaga gusa “kumuha isomo”.
Bavuze ko Mlotshwa yari amaze igihe abanyurira mu murima.
We yarabihakanye, avuga ko yari aciye inzira ya bugufi agiye ku maduka aho nyina yari amutumye.
Bivugwa ko abo bari bibasiye Mlotshwa bamuteraga ubwoba ko bamusukaho lisansi bakamutwika ari muzima.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kanama 2017 nibwo umucamanza Segopotje Mphahlele wo mu rukiko rwa Middelburg Magistrates Court yasomye umwanzuro uhamya icyaha abo bagabo bombi.
Abashyigikiye Mlotshwa bahise barangurura amajwi baririmba indirimbo z’ibyishimo.
Bwana Mlotshwa yabwiye BBC ati: “Ndiruhukije kubona ubutabera bwakurikijwe”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku mpamvu z’umutekano, umushinjacyaha yasabye urukiko kuburizamo ugufungurwa by’agateganyo abo bagabo bombi bari barahawe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *