Afurika y'Epfo igiye guha Viza Abanyarwanda nyuma y’imyaka 4 umubano utameze neza

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Afurika y’Epfo kigiye gusubizaho Viza ku banyarwanda nyuma y’uko hari hashize imyaka 4 umubano utifashe neza hagati y’ibihugu byombi.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ari mu Rwanda aho yitabiriye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya Afurika . Ubwo yabazwaga ikibazo cy’ijyanye n’ingendo hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo na Afurika muri rusange, ko gishobora kubangamira ubuhahirane bw’abanyafurika, Ramaphosa yasubije ko icyo kibazo cyakemutse .Yagize ati’’ Mugifate nkaho cyarangije gukemuka’’
Perezida Kagame yahuye na Ramaphosa ku wa Kabiri tariki ya 20 Werurwe 2018 bemeranya gukemura ibibazo byari biri mu mubano w’ibihugu byombi wari umaze imyaka 4 utameze neza. Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi bahawe inshingano yo kureba uburyo hasubizwaho visa ku bihugu byombi.
Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wajemo agatotsi muri 2014 . Bituma Afurika y’Epfo yirukana abadipolomate bo mu Rwanda ibakekaho gushaka gutera abatavuga rumwe n’ubutegetsi baba muri Afurika y’Epfo. Nyuma yaho u Rwanda narwo rwirukanye abadipolomate ba Afurika Yepfo.
Kuva 2016 ibihugu byombi byatangiye kugerageza gusubukura umubano ,basubizaho abadipolomate ndetse na ambasade gusa byari bigeze iki gihe Afurika y’Epfo itarashyiraho Viza ku Banyarwanda.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Nkurunziza Viateur Bwiza. com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *