Afurika y’Epfo: Icyumba Nelson Mandela yafungiwemo kigiye kwishyuzwa akayabo kukiraramo ijoro rimwe

Sangiza iyi nkuru


Muri Repubulika y’Afurika y’epfo hatangiye ibikorwa byo kwishyuza umuntu uzajya ashaka kurara mu cyumba cya gereza izwi nka Robben Island, iyo nyakwigendera Nelson Mandela yigeze gufungirwamo, aho uzajya araramo azishyura guhera ku bihumbi 250 by’Amadolari y’Amerika ku ijoro rimwe.

Muri iyi cyamunara igena ko abantu 67 bashobora kurara muri iriya gereza Mandela yamaze imyaka 18 afungiwemo mu gihe muri rusange yafunzwe imyaka 27.

 

Ni cyamunara iri gukorwa n’umuryango ufasha witwa CEO Sleepout mu rwego rwo kwizihiza umunsi witiriwe Mandela.

Nelson Mandela warwanyije ubutegetsi bw’ivangura bwa Apartheid yitabye Imana mu mwaka wa 2013 afite imyaka 95 y’amavuko, iyo aba akiriho, ubu akaba yari kuba yujuje imyaka 100.

Kwakira abifuza kwitabira iyi cyamunara bizarangira ku itariki 17 Nyakanga saa sita z’ijoro ku isaha yo muri Afurika y’epfo.

Uyu muryango ufasha wateguye iyi cyamunara wagize uti “”Nta yindi cyamunara yari yarigeze ibaho nk’iyi muri Afurika y’epfo.

Biteganyijwe ko uzatanga amafaranga menshi kurusha abandi ari we uzatsindira icyubahiro cyo kurara ijoro rimwe mu cyumba cy’uburoko cy’amateka gifite nimero 7, aho Mandela yamaze imyaka 18.”

barack obama nelson mandela cell robben island 063013jpg 17a424117fcfb4c0
Perezida Obama na we yigeze gusura kiriya cyumba

Mandela yafunguwe mu mwaka wa 1990 ubwo Afurika y’epfo yari itangiye kuva muri politiki y’ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu, mu wa 1994 ari bwo habaye amatora ahuriwemo n’abantu b’amoko menshi.

Icyo gihe yabaye Perezida wa mbere w’umwirabura w’Afurika y’epfo.

Umuryango CEO Sleepout wateguye iyi cyamunara wavuze ko amwe mu mafaranga azayivamo azahabwa umuryango wo muri Amerika ufasha imfungwa kwiga amasomo yo ku rwego rwa kaminuza.

Kugeza ubu abantu batatu ni bo bamaze kwitabira iyi cyamunara, banyuze ku rubuga rwa interineti rw’uyu muryango ufasha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *