Muri Repubulika y’Afurika y’Epfo, ikibazo cy’abana b’abakobwa b’abanyeshuri kahagurukije imbaga hibazwa icyaba cyabateye kuririmba bambaye ubusa, ibintu byatunguye bikanatangaza buri wese wababonye.
Aba bana b’abanyeshuri biganjemo abakobwa bari mu marushanwa yo kuririmba, aho byageze bagakora ibiteye isoni byo kubyina bakuyemo imyenda amabere ari hanze buriburi ndetse no ku bice byo hasi bambaye utwenda tw’imbere gusa.
Guverinoma ya kiriya gihugu yahise isaba ko hakorwa iperereza ku bateguye ayo marushanwa ndetse bamwe bagahanwa bikomeye kuko basebeje umuco gakondo wabo.
Minisitiri w’uburezi muri kiriya gihguu, Angie Motshekga yavuze ko aba bana bagiye gukurikiranwa ndetse bagahanwa hifashishije amategeko nubwo ari abana bari biganjemo abangavu n’abandi bakiri bato.
Yagize ati “biratangaje kubona abana nk’aba bakoreshwa ibintu nk’ibi nabo bakemera kuko byari byateguwe bitabagwiririye.”
Ni mu gihe kiriya gihugu kiza mu bihugu biza ku isonga muri Afurika mu kugira umubare munini w’abana bafatwa ku ngufu ndetse n’irindi hohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, aho byibuze abagera ku 150 bafatwa ku ngufu buri munsi mu gihugu hose.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko inzego z’ubuyobozi muri kiriya gihugu zamaganye iyi mibyinire ku bakobwa n’abagore baba bagaragara nk’abashaka gushimisha abagabo kandi bishobora kuba intandaro yo kongera ibyaha bishingiye ku ihohotera.


