Afurika y’Epfo: Leta ikomeje kotswa igitutu izira gucumbikira Kayumba Nyamwasa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubujurire rwa Bloemfontein muri Afurika y’Epfo rwateze amatwi ubujurire bw’ikigo gishinzwe ibibazo by’impunzi n’abimukira bita mu Cyongereza (The Consortium of Refugees and Migrants in South Africa) cyajuririraga icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Gauteng y’Amajyaruguru rwanzuye ko rwemeranya na leta ko Umunyarwanda, Gen Kayumba Nyamwasa ukomeje gusaba ubuhungiro muri iki gihugu abukwiye kubera ko ngo ashobora kugirirwa nabi aramutse agaruwe mu Rwanda.

Iki kigo kimaze imyaka 6 yose mu ntambara y’amategeko gisaba ko Gen Kayumba Nyamwasa atakwemererwa ubuhungiro muri Afurika y’Epfo ngo kubera ibyaha ashinjwa birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu. Yavuye mu Rwanda mu 2010 ahunze ahita yerekeza muri Afurika y’Epfo ari naho akibarizwa kugeza ubu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iki kigo kivuga ko ingingo ya 4 y’amategeko agenga ibijyanye no gutanga ubuhungiro ivuga ko nta muntu wemererwa ubuhungiro mu gihe byaba bizwi ko yagize uruhare mu byaha by’intambara cyangwa ibyibasiye inyokomuntu. Mu rukiko kikaba cyagaragaje ubwoba bw’uko kureka Kayumba akaba muri Afurika y’Epfo arinzwe na guverinoma kwaba ari nko kugaragaza ko iki gihugu ari ijuru ry’abahunga ubutabera kubera ibyaha bakoze.

Leta ya Afurika y’Epfo yo yakunze gushimangira ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko Nyamwasa hari ibyaha yakoze mu Rwanda, usibye ibyo ashinjwa n’abashinzwe iperereza mu butabera bw’u Bufaransa n’ubwa Espagne bwanasohoye impapuro zo kumuta muri yombi.

Kayumba ubwe akaba yarabwiye abashinzwe iperereza b’Abafaransa ko yumvise perezida w’u Rwanda avuga ko RPF ari yo yahanuye indege ya Habyarimana wari perezida w’u Rwanda ikagwamo n’abapilote batatu b’Abafaransa.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Timeslive cyo muri Afurika y’Epfo ikomeza ivuga ko leta y’iki gihugu yashimangiye ko hagendewe ku ibanga rikomeye rikoreshwa mu bijyanye no gusaba ubuhungiro, idategetswe kugira byinshi ishyira ku mugaragaro ku mpamvu zatumye iha Kayumba status y’impunzi, impamvu ikigo gishinzwe ibibazo by’impunzi n’abimukira (CormSA) cyari cyizeye ko zigomba gushyirirwa ku mugaragaro mu rukiko.

Nyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye perezida Habyarimana kuwa 06 Mata 1994 nibwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari imaze igihe yareteguwe yahise ishyirwa mu bikorwa byeruye. Iperereza rya mbere ryakozwe n’Abafaransa mu 2006 ryatumye hashyirwaho impapuro zo guta muri yombi benshi mu bantu bari begereye perezida Kagame barimo na Kayumba Nyamwasa.

CormSA mu rukiko ikaba yakomeje guhagarara kuri iri perereza ry’abanyamahanga ivuga ko status y’impunzi ya Kayumba yateshwa agaciro ivuga ko ibyavuye mu iperereza byizewe.

Abanya-Espagne bo banze gusohora impapuro zita muri yombi abo ubutabera bwa Espagne bukurikiranye, ariko bavuga ko umunsi Nyamwasa yakandagije ikirenge muri Espagne azatabwa muri yombi akaryozwa urupfu rw’ababikira b’Abanya-Espagne ngo biciwe mu Rwanda muri jenoside.

Uwitwa Loren Landau, ukuriye urwego rw’ubushakashatsi mu bijyanye na politiki n’urujya n’uruza muri African Centre for Migration and Society ya Kaminuza ya Wits, asanga ibiri muri iki kibazo cya Kayumba ari ibyo gukemangwa.

Yavuze ko ubusanzwe Afurika y’Epfo itesha agaciro ubusabe ikabaza ibibazo nyuma. Ngo impungenge zihari zikaba ari uko abantu baba badafite aho bahuriye n’ibyaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu usanga ubusabe bwabo bw’ubuhungiro bwo buteshwa agaciro.

Loren akomeza avuga ko nubwo Kayumba yaba akwiye ubuhungiro, Afurika y’Epfo niyiyemeza kuzajya yirengera ingaruka mu bijyanye no gutanga ubuhungiro, ikwiye no kujya ifata nk’ibikomeye ibirego n’impungenge zivuka igihe abantu nka Kayumba basabye ubuhungiro.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *