Ni igihembo yahawe mu ijoro ryo ku wa 29 Nzeri 2018, mu muhango waberaga i Johannesburg muri Afurika y’Epgo, cy’ umugore wabaye indashyikirwa muri Afurika.
Ni ibihembo bitanzwe ku nshuro ya kane; byiswe ‘African Women of Excellence Awards’ bikaba bihabwa abagore b’indashyikirwa b’Abanyafurika ndetse n’abahafite inkomoko. Bitangwa n’ihuriro ry’Abanyafurika baba mu mahanga (DAF), ku bufatanye na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU).
Ibi bihembo ngo bihabwa abakoze ibikorwa by’ indashyirwa bigamije impinduka muri politiki, ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage. Madamu Jeannette Kagame akaba ashimwa umusanzu we mu rugamba rwo guharanira ukwibohora, iterambere n’amahoro mu Rwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega wakiriye iki gihembo cy’umukuru w’igihugu, avuga ko Madamu Jeannette Kagame yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umugore n’umwana w’umukobwa biciye mu ‘Imbuto Foundation’.
2016, Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo cy’indashikirwa kubera umusanzu we mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore n’umukobwa. Iki gihembo cyatangiwe mu nama mpuzamahanga ya Gatanu yitiriwe Kigali ( 5th Kigali International Conference Declaration (KICD) General Assembly).
Mu 2017, yahawe igihembo cy’umugore w’indashyikirwa muri Afurika gitangwa n’ikinyamakuru The Voice Magazine gikomeye cyo mu Buholandi.


