Minisitiri wungirije mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ukurikiranweho icyaha cyo guhohotera umugore bahuriye mu kabyiniro, yeguye ku mirimo ye nk’uko byatangajwe n’ibiro bya perezida kuri uyu wa Gatandatu.
Amafoto agaragaza minisitiri wungirije w’amashuri makuru, Mduduzi Manana, ahohotera uwo mugore yagaragaye mu ntangiriro z’uku kwezi ateza umwuka mubi muri sosiyete sivie no mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi basaba Manana gusaba abaturage ba Afurika y’Epfo bose imbabazi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
“Perezida Jacob Zuma yakiriye anemera ubwegure bwa Minisitiri Wungirije w’amashuri makuru ,Bwana Mduduzi Manan”, ibi akaba ari ibyatangajwe na perezida Zuma mu itangazo yashyize ahagaragara.
Minisitiri Manana wagejejwe bwa mbere mu rukiko mu cyumweru gishize nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga, yashinjijwe gukubita umugore witwa Mandisa Duma, aba arekuwe nyuma yo gutanga ama-Rand 5,000 angana n’amadolari 380.
Atangaza ko yeguye ku mirimo ye, Mduduzi Manana akaba yagize ati: “Nafashe icyemezo ku giti cyanjye cyo kwegura”. Yongeyeho ko agiye gushaka ubufasha bwa kinyamwuga ubundi agahangana n’urubanza rumutegereje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


