Minisitiri w’imikino, ubuhanzi n’umuco muri Afurika yitabye urukiko nyuma yo gutabwa muri yombi azira ruswa mu gihe ishyaka rye (ANC) ryateraniye mu biganiro bya guverinoma.
Ku wa gatatu, Zizi Kodwa washinjwaga ruswa , yagaragaye mu cyumba cy’urukiko mu majyepfo ya Johannesburg, ari kumwe na Jehan Mackay baregwa hamwe.Urubuga News24 rwatangaje ko Kodwa yafunzwe ashinjwa gufata ruswa ya miliyoni 1.6 y’amadorari nyuma yo gutanga isoko ryo kuzamura no kubungabunga sisitemu ya software ya metero.
Polisi ivuga ko Kodwa yakoresheje amafaranga ya ruswa kugira ngo agure imodoka ya “SUV” nziza.
Ishyaka Alliance National Congress (ANC) riri ku butegetsi muri Afurika y’epfo kuva mu 1994 ari naryo Zizi Kodwa abarizwamo, abasesenguzi bararibona mu nzira zo gutakaza ubutegetsi kuko uko abaturage batoye rigenda ritakaza amajwi.
Ni nyuma y’uko ku cyumweru gishize ANC yabonye amajwi 40% mu matora y’Inteko Ishingamategeko . Bivuze ko ritatsindiye inteko ahubwo rigomba gusaranganya imyanya n’indi mitwe ya Politiki. Mu matora yari yabanjirije aya ANC yari yagize amajwi 58% ibyerekana igabanuka ry’amajwi rikomeje kuri ANC.


