Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron wasoje uruzinduko yari afite mu Rwanda kuri uyu wa 28 Gicurasi 2021, yageze muri Afurika y’Epfo, yakirwa mu buryo budasanzwe.
Mu kanya gashize ni bwo Perezida Macron yakiriwe na mugenzi we uyoboye Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa nk’uko yabitangarije ku rubuga rwa Twitter, saa munani n’iminota 23.

Aho yakiriwe ku nyubako za Union Buildings, hateguwe mu buryo budasanzwe, ku buryo bugaragarira buri wese ko igihugu cyari cyiteguye umushyitsi ukomeye nka Perezida Macron.


Mu kibanza cya Union Buildings hagaragara imbunda za rutura nshyashya zifite amapine, zifashishijwe nk’ikimenyetso cyizeza umushyitsi ko aha hantu harindiwe umutekano mu buryo buhagije.

Hagaragara kandi amabendera y’u Bufaransa na Afurika y’Epfo azengurutse mu busitani bwo kuri izi nyubako, yerekana ko ibihugu byombi bihagarariwe aho ngaho.
Impamvu Macron ari muri Afurika y’Epfo
Perezida Macron yagiye muri Afurika y’Epfo muri gahunda zitandukanye, by’umwihariko izirebana n’umubano w’igihugu cye n’icyamwakiriye.
Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo kandi byavuze ko ubufatanye mu guteza imbere ubukungu buri mu mpamvu zatumye Macron asura iki gihugu, bikaba bihamya ko ubusanzwe “u Bufaransa ari umushoramari mukuru muri Afurika y’Epfo, bukaba n’umufatanyabikorwa ufatika mu iterambere.”
Bikomeza bivuga biti: “Mu nama ya Afurika y’Epfo y’ishoramari yo mu 2019, ibigo byo mu Bufaransa byemeye gushora imari ya miliyari 20 z’Amarand (R) mu gihugu.”Muri Afurika y’Epfo, harabarurwa ibigo by’ishoramari bikomoka mu Bufaransa bibarirwa muri 400.
Si ibyo gusa, kuko Perezida Macron na Ramaphosa, baraganira ku ngamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubuzima bw’abatuye Isi mu buryo butandukanye, cyane cyane kuri gahunda yo gukora inkingo z’iki cyorezo.
Ntabwo igihe uru ruzinduko rwa Macron muri Afurika y’Epfo rurangirira kiramenyekana.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


