Afurika y’Epfo: Perezida Zuma yasabye guhanagurwaho burundu ibyaha bya ruswa ashinjwa

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko Perezida w’Afurika y’Epfo Jacob Zuma yenerewe kuguma ku butegetsi ndetse agakomeza kuyobora ishyaka riri ku butegetsi ANC, kuri ubu yasabye urukiko rwa Pretoria ko runamuhanaguraho ibyaha yashinjwaga bya ruswa ndetse n’ibyo gukoresha nabi umutungo w’igihugu mu nyungu ze bwite.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu cyumweru gishize, nibwo Komite y’ishyaka rya ANC yari ishinzwe gukurikirana Perezida Zuma ku byaha ashinjwa yemeje ko akomeza kuyobora nyuma y’uko abanyepolitiki batandukanye bo muri Guverinoma ye ndetse n’abatavuga rumwe nawe bakomeje kumwuka igitutu ngo yegure nyuma akaza kudohorerwa agakomeza ubutegetsi.
Kuri uyu wa mbere, nibwo Perezida Zuma ugishaka gukomeza kuyobora yasabye urukiko ko mu gihe rwamubabariye ngo abe agumye ku buyobozi, runamuhanagureho ibyaha ashinjwa bityo akomeze no kuyobora nta rwikekwe.
Perezida Zuma wagiye ku butegetsi muri 2009, yagiye ahamwa n’ibyaha byinshi bitandukanye birimo kuvanga ibikorwa bya Politiki n’iby’abantu ku giti cyabo, aho yanashinjwaga gukorana n’umuryango w’abaherwe uzwi nka Gupta, gukoresha amafaranga ya leta mu nyungu ze bwite n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iri shyaka rya ANC riri gutegura andi matora y’uumukuru w’igihugu mu mwaaka utaha wa 2017 mu gihe Zuma uzaba afite imyaka 74 y’amavuko, nawe akaba ashaka kuzongera kwiyamamaza.
Nubwo Perezida Zuma yasabye guhanagurwaho ibyo aregwa, nta cyo urukiko rurabasha kuba rwatangaza ku cyifuzo cye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *