Afurika y’Epfo: Perezida Zuma, yasubitse ijambo ryo ku munsi w’umurimo kubera uburakari

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa mbere tariki ya mbere Gucurasi 2017, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umurimo, Perezida w’Afurika y’Eepfo, Jacob Zuma yasubitse ijambo yari yageneye abanyagihugu nyuma yo gusabwa kwegura mu buryo bw’imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na we.
Uku guhagarika ijambo abaturage bari bategereje ari benshi, byakurikiye imvururu zidasanzwe hagati y’abashyigikiye ko Perezida Zuma aguma ku butegetse ndetse n’abamurwanya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Sendika y’abakozi muri kiriya gihugu COSATU, ni yo yafashe iya mbere mu gusaba Perezida Zuma kwegura guhera mu kwezi gushize nyuma yo kwirukana minisitiri w’imari, wari wubashywe cyane mu gihugu.
BBC ivuga ko ku munsi w’ejo rero, ari bwo aba bakozi bagaragaje ko batishimiye na gato kumva umukuru w’igihugu cya bo avuga ku munsi w’umurimo mu gihe batavuga rumwe na bo, bahitamo kwigaragambya bamwamagana ngo adakomeza kugira icyo avuga kuri uriya munsi, mu gihe abamushyigikiye nab o bari bahagurutse bagahangana.
Nyuma yo kubona ko abenshi mu banyagihugu badashyigikiye ko yagira icyo avuga ndetse n’urusaku rwinshi rwaturukaga mu bo bakorana basaba ko nta cyo yavuga, Perezida Zuma yahisemo guhagarika imbwirwaruhame yari yabateguriye aricecekera.
Perezida Jacob Zuma umaze igihe asa n’utishimiwe mu bo ayobora n’abo bakorana, akomeje gutsimbarara ku butegetsi mu gihe hari n’ibyaha yagiye ashinjwa birimo gukoresha umutungo w’igihugu mu nyungu ze bwite, ruswa n’ibindi bitandukanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu, Perezida Zuma yarahiye ko atazigera yegura ku buyobozi aho yavuze ko azaguma ku butegetsi kugeza igihe cye cyo gutegeka kiranyiye mu mwaka wa 2019.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *