Kuri uyu wa Kane, umuhinzi w’umuzungu wo muri Afurika y’Epfo ufite imyaka 77 yitabye urukiko azira kurasa no gukomeretsa umugore w’umwirabura avuga ko yibeshyeho ko ari Imvubu.
Ku wa kabiri, Paul Hendrik van Zyl, yatawe muri yombi nyuma yo kurasa mu cyerekezo cy’umugore warobaga hamwe na mugenzi we mu ruzi rwo mu Mujyi wa Lephalale, mu majyaruguru y’intara ya Limpopo.
Akurikiranyweho icyaha cyo gushaka kwica nk’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha (NPA) kibitangaza.
Mu magambo ye, umuvugizi wa polisi, Mamphaswa Seabi, yagize ati: “Ukekwaho icyaha wafashwe yavugaga ko yarashe ku nyamaswa (Imvubu)”.
Polisi yavuze ko Ramokone Linah w’imyaka 38 y’amavuko yakomerekejwe n’isasu ry’imbunda ku kuboko, mu gihe mugenzi we “yashoboye kwihisha” nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ikomeza ivuga.
Ushinjwa “ni nyir’isambu ibyo byabereyemo”, ibi bikaba byavuzwe na Mashudu Malabi-Dzhangi, umuvugizi wa NPA muri iyo ntara.
Hendrik yarekuwe by’agateganyo atanze amafaranga 1.000 akoreshwa muri Afurika y’Epfo ($ 62) maze urubanza rurasubikwa kugira ngo hakorwe iperereza kugeza ku ya 18 Gicurasi.
Itsinda ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi baharanira ubwisanzure mu by’ubukungu (EFF) ryakoze imyigaragambyo yamagana iryo fungurwa ry’agateganyo hanze y’urukiko, nkuko bigaragara ku nyandiko z’ishyaka kuri Twitter.
Ubusanzwe ibintu nk’ibi bitera uburakari mu gihugu aho amacakubiri ashingiye ku moko akomeje kubaho nyuma y’imyaka 28 ubutegetsi bwa apartheid bw’abazungu buvuyeho.


