Afurika y’Epfo: Urukiko rwatesheje agaciro icyemezo cya Ramaphosa cyemeje Umwami w’Abazulu

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rukuru muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Mbere, itariki 11 Ukuboza rwemeje ko icyemezo cya Perezida Cyril Ramaphosa cyo kwemeza Umwami Misuzulu kaZwelithini nk’umutware w’Abazulu, ubwoko bunini muri iki gihugu, kitemewe n’amategeko.

Umwaka ushize, guverinoma yemeye Misuzulu nk’Umwami w’igihugu cy’Abazulu, ahanini giherereye mu ntara yo mu majyepfo y’iburasirazuba ya KwaZulu-Natal.

Bivugwa ko muri iki gihugu gituwe na miliyoni 60 z’abaturage, abarenga miliyoni 10 ari Abazulu.

Urubuga rwa interineti EWN rwo muri iki gihugu ruvuga ko murumuna wa Misuzulu badahuje ababyeyi bombi, Igikomangoma Simakade Zulu, ari we wajyanye ikirego mu rukiko arwanya iyimikwa rye.

Umucamanza Norman Davis yemeje ko kwemera kwimikwa kwa Misuzulu kwa guverinoma kutemewe n’amategeko kandi guteshejwe agaciro.

Yongeyeho ko “Davis yategetse Ramaphosa gushyiraho komite ishinzwe iperereza izakora iperereza ku birego byatanzwe n’igikomangoma Simakade ko gahunda yo gutanga kandidatire itakozwe mu buryo bwubahirije amategeko n’amahame gakondo. ”

Misuzulu, w’imyaka 49, yagizwe umwami mu 2021 nyuma y’urupfu rwa se Umwami Goodwill Zwelithini, wari umaze imyaka igera kuri 50 ayobora igihugu cy’Abazulu.

Ubwumvikane buke muri bamwe mu bagize umuryango w’ibwami bwabaye nyuma yuko Misuzulu agizwe umwami.

Muri Afurika y’Epfo, umwanya w’umwami gakondo usanga ahanini ari umuhango, ariko abami bafite uruhare runini mu miryango yabo, cyane cyane Umwami w’Abazulu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *