Afurika y’Epfo: Uwahoze ari umugore wa Mandela mu bitaro

Sangiza iyi nkuru

Winnie Madikizela-Mandela wahoze ari umufasha wa Nelson Mandela ari mu bitaro aho ategerejwe kubagwa mu mugongo kuri uyu wa kane nyuma y’uko n’ubundi yari yabazwe muri Werurwe nk’uko byatangajwe n’umuvugizi we kuri uyu wa Kabiri.

winnie-mandela-attends

Uyu wahoze ari umugore wa perezida nyakwigendera Nelson Mandela, yari yajyanywe mu bitaro kuwa 07 Werurwe, abagwa mu mugongo ku munsi wakurikiyeho, akaba agomba gukomeza gukorerwa iki gikorwa nk’uko byemezwa na Zodwa Zwane mu itangazo ryashyizwe ahagaragara. Ntabwo mu by’ukuri icyo bari kubaga mu mugongo wa Winnie Mandela w’imyaka 79 kiramenyekana nk’uko inkuru ikomeza ivuga.

Mu gihe cy’igifungo cy’imyaka 27 cy’uwahoze ari umugabo we, azizwa kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu ryakorwaga n’abazungu bo muri Afurika y’Epfo, Winnie yasabye ubutaruhuka ko yafungurwa ndetse anaharanira uburenganzira bw’Abirabura bo muri Afurika y’Epfo.

mandela+winnie
Winnie Mandela yabaye impirimbanyi ikomeye y’uburenganzira bw’Abirabura

Iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga, ngo Winnie Mandela mu cyumweru gishize yagize ikibazo nyuma y’uko urukiko rwari rumaze gutera utwatsi ubusabe bwe bwo guhabwa inzu y’abakurambere ba Mandela iri ahitwa Qunu mu burasirazuba bw’Intara ya Cape.

Tubibutse ko Mandela yitabye Imana mu 2013, akaba nta murage yigeze asigira Madikizela-Mandela. Kuri ubu ngo akaba ateganya kujurira.

VARIOUS...Mandatory Credit: Photo by TS/KEYSTONE USA/REX (456812w)  Winnie Mandela and Nelson Mandela, Florida, America - 18 Jun 1990  VARIOUS
Winnie na Nelson Mandela nyuma gato yo kuva muri gereza

Winnie Mandela yavuze ko yari yaguze iyo nzu yo muri Qunu mu 1989 ubwo Mandela yari akiri muri gereza, ngo amategeko gakondo akaba amuha uburenganzira kuri iyi nzu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *