Igihugu cya Afurika y’Epfo cyamaze gusubirana ibaruwa yacyo cyari cyashyikirije Umuryango w’Abibumbye kivuga ko kigiye kwitandukanya n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) nubwo ngo intambara kuri iki kibazo ngo ikomeje.
Ibi bikaba byabaye nyuma y’aho mu kwezi gushize Urukiko Rukuru rwa Afurika y’Epfo rwafashe icyemezo cy’uko iyi baruwa yoherejwe n’ibiro bikuru by’umukuru w’igihugu itubahirije itegeko nshinga kandi ko icyo kibazo gikwiye kubanza gusuzumwa mu nteko ishinga amategeko.
Uwitwa Zak Yacoob wahoze ari umucamanza mu rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rya Afurika y’Epfo, avuga ko kuva mu rukiko mpuzamahanga kwa Afurika y’Epfo bidafite impamvu kuko ngo ibihugu by’ibihangange bivugwaho kuba byo bidakurikiranwa ari ikinyoma kandi atari byo Afurika y’Epfo yashingiraho yivana mu rukiko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri Yacoob wahoze ari umucamanza rero nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga, asanga kuba byarakurikije amategeko cyangwa byarayirengegije icy’ingenzi ari uko icyo cyemezo cyo kuva mu rukiko mpuzamahanga gifashwe byagira ingaruka mbi cyane ku rwego mpuzamahanga.

Uyu munyamategeko uri mu kiruhuko cy’izabukuru wanashyize umukono ku ibaruwa isaba ko Afurika y’Epfo itava muri ICC, kuri uyu wa gatatu mu gitondo avuganana n’itangazamakuru yagaragaje ko n’ubundi iki cyemezo cyo kwitandukanya n’urukiko gishobora kuzafatwa nikigezwa mu nteko ishinga amategeko, kuko ishyaka ANC riri ku butegetsi rifite umubare munini w’abadepite kandi rikaba rishyigikiye ingingo yo kwitandukanya n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


