Umuherwe Morshadov (uri iburyo) ni inshuti ya Perezida Putin

Afurika y’Epfo yanze gufatira ubwato bw’inshuti ya Putin yafatiwe ibihano na USA

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yatangaje ko nta gahunda ifite yo gufatira ubwato bunini bw’umuherwe usanzwe ari inshuti ya Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, Alexi Morshadov, wafatiwe ibihano na Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) hamwe n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU).

Ubu bwato bufite agaciro k’amadolari ya Amerika miliyoni 521 bwahagurutse mu mujyi wa Hong Kong mu Bushinwa mu cyumweru gishize, bwerekeza mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo babushyizeho igitutu, babusaba ko bwafatira ubu bwato mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibihano USA na EU byafatiye uyu muherwe.

Mu basabye ko ubu bwato bufatirwa barimo Meya wa Cape Town, Geordin Hill-Lewis uri mu ishyaka Democratic Alliance ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi.

Gusa, nk’uko BBC ibivuga, Umuvugizi wa Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Vincent Magwenya, yasobanuye ko nta mpamvu igihugu cye gifite yo gushyira mu bikorwa ibihano kitagizemo uruhare mu ifatwa ryabyo.

Magwenya yagize ati: “Afurika y’Epfo nta nshingano y’amategeko ifite yo kubahiriza ibihano byashyizweho na US na EU. Inshingano zayo zo kubahiriza ibihano ijyanye gusa n’ibyashyizweho by’umwihariko n’Umuryango w’Abibumbye.”

Kuva u Burusiya bwatangira kugaba ibitero muri Ukraine tariki ya 24 Gashyantare 2022, ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi birimo USA, ibinyamuryango bya EU ndetse na NATO byafatiye iki gihugu ibihano by’ubukungu, bitibagiwe n’abaherwe benshi bakorana bya hafi ya Perezida Putin.

Ibi bihano umuherwe Morshadov yisanzemo byafashwe mu rwego rwo guca intege ubutegetsi bw’u Burusiya, kugira ngo buhagarike ibi bitero.

Umuherwe Morshadov (uri iburyo) ni inshuti ya Perezida Putin
Umuherwe Morshadov (uri iburyo) ni inshuti ya Perezida Putin

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *