Afurika yaba ikwiriye kwicuza ko itagikolonizwa?

Sangiza iyi nkuru

Afurika yakolonijwe n’ibihugu by’i Burayi hagati y’imyaka y’1870 n’1970. Kuva icyo gihe kugeza ubu, hari abumva ko ubukoloni bwari bukwiye gukomeza kuri uyu mugabane ufatwa nk’insina ngufi bitewe n’ubushobozi buke ibihugu byawo bifite mu bukungu.

Turifashisha inyandiko ya Boris Johnson wahoze ari umwanditsi w’ikinyamakuru The Spectators mu 2002. Uyu musaza ni Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza muri iki gihe. Iyi nyandiko ifite umutwe ugira uti: “Afurika ni akajagari, ntabwo twarenganya ubukoloni.”

Byinshi Boris yavuze

Boris Johnson yanditse ko uyu mugabane ujagaraye, ikibazo kikaba atari u Burayi bwawutegekaga ahubwo ari uko butakiwutegeka.

Yifashishije urugero rwa Uganda nk’igihugu cyakolonijwe n’u Bwongereza, avuga ku buryo iki gihugu kirimo ibihingwa, imboga n’imbuto gikesha abakoloni. Ati: “Uzahasanga imbuto zidasanzwe zakuze kurusha umutwe wawe, zitwikiriwe n’amababi y’icyatsi gitoshye.”

Yakomeje avuga ko muri Uganda hari ikawa igura make, gusa ikibazo atari u Bwongereza bwayikolonije ahubwo ari abo muri Vietnam babigizemo uruhare. Ati: “Ikibazo si abayiteye mu myaka 100 ishize (Abongereza).”

Boris yavuze ko Abongereza bajyanye amagare muri Uganda ariko kugeza ubu iki gihugu kidashobora kwikorera ayacyo. Ngo mu 1956, Ghana yo yari ifite umusaruro mbumbe mwinshi kurusha za Malaysia kimwe n’uko Misiri yari yihagazeho ariko ntacyo bakoraga icyo gihe, byose bakeneraga ko bituruka i Burayi.

Uyu Mwongereza yakomeje avuga ko ibihugu nka Uganda bikibayeho mu buzima buri ku rwego rwo hasi kuko kugeza icyo gihe (mu 2002) wasangaga hari abaturage batuye mu tuzu twa gakondo dusakaje ibyatsi, dufite urukuta rw’icyondo, dufite iziko hasi ndetse abadutuyemo baryama ku dusambi. Icyo gihe ngo imyaka y’uburame muri iki gihugu yari 42.

Afurika ubwayo ivuga iki ku bukoloni?

Ubwiganze bw’amajwi y’Abanyafurika ntabwo bushyigikiye ko hari kuba ubukoloni ndetse bufata ubu butegetsi nk’amateka mabi yaranze uyu mugabane. Bahamya ko uyu mugabane wari ufite uburyo ubayeho ku bijyanye n’umuco ndetse n’ubukungu, bitari bikeneye kuvogerwa n’Abanyaburayi. Babona ko abakoloni baje gutegeka Afurika, atari uko bayikunze ahubwo ari bo bikunze.

Joshua D. Settles mu nyandiko yise ‘The Impact of Colonization on African Economic Development’ yagaragaje ko icyo Abanyaburayi bashakaga muri Afurika ari umutungo kamere wabo.

Abanditsi nka Cheik Diop mu gitabo yise ‘Pre-Colonial Black Africa, Roland Oliver na Anthony Atmore mu gitabo bise ‘Africa Since 1800 bashushanya ubuzima bw’Abanyafurika mbere y’ubukoloni bwarimo abanyembaraga. Bavuze ko abakoloni baza, bashatse kwimika imbaraga zabo, basenya iz’Abanyafurika. Umwanditsi agira ati: “Abayobozi bari gutuma Afurika ikomera bishwe n’abakoloni, abandi barafungwa.”

Ku bijyanye n’imyemerere, abakoloni bashatse gukuraho imyemerere ndetse n’amadini gakondo y’Afurika, bishyiriraho ayabo binyuze mu bamisiyoneri. Ibi bigaragara mu nyandiko zirimo iya Joshua Settles.

Abanditsi batandukanye; baba abo muri Afurika ndetse no hanze yaho bakomeje gukomoza ku ntwaro Abanyaburayi bazanye zirimo imbunda ‘zifashishijwe mu kwica’ intwari z’uyu mugabane ndetse n’ubucakara abatuye kuri uyu mugabane babayemo muri ibyo bihe.

Hari icyo bitwaye Afurika itagikolonizwa?

Abanditsi nka Boris Johnson bakomeje kugaragaza ko ari igihombo ku Banyafurika, kuba umugabane wabo utagitegekwa n’Abanyaburayi ndetse bagaragaza n’impamvu zabo zitandukanye.

Abandi banditsi bagaragaza ko ubukoloni hari icyo bwahombeje Afurika, kuba iyobowe n’abayo ari byiza kurushaho ndetse byateza imbere uyu mugabane kurusha ku ngoma ya gikoloni; imibereho y’abawutuye, umuco wabo, ubukungu n’ibindi bikagera ku rwego rushimishije.

Mubyumva mute?

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *