Afurika yamaze igihe kinini yaremeye gusigara inyuma, ariko ibyo bikomeje kugenda bihinduka- Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umuyobozi mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, avuga ko hari ibirimo kugenda bihinduka ku mugabane wa Afurika wamaze igihe kirekire usigara inyuma muri byinshi.
Perezida Kagame ibi yabitangaje mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama y’Ihuriro ryiswe ‘Next Einstein Forum’ i Kigali ku wa Mbere tariki ya 26 Werurwe 2018.
‘Next Einstein Forum’ ni ihuriro ry’abahanga ryatangijwe n’Ikigo Nyafurika cy’Ubumenyi bw’Imibare (AIMS) ku bufatanye na Robert Bosch Stiftung, umuryango udaharanira inyungu ugamije guteza imbere ubumenyi mu bya siyansi.
Atangiza iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikataje isatira indi migabane, nyuma yo kumara igihe kirekire iri inyuma yayo.
Ati “Afurika yamaze igihe kinini yaremeye gusigara inyuma, ariko ibyo bikomeje kugenda bihinduka. Uko igenda irushaho gushaka gushyikira ibindi bihugu by’Isi, ntawe tugomba gusiga inyuma cyane cyane abagore n’abakobwa”.
Akomeza avuga ko ikitagamijwe ari uko Afurika yihererana ubumenyi bw’abahanga bayo, ko byayidindiza kugera ku ntego.
Ati “Ntabwo dushaka ko Afurika yihererana ubumenyi bw’abahanga bayo. Ibi byatuma tutagera kucyo tugamije. Turashaka guhuza Afurika n’ibindi bice by’isi byateye imbere kuturusha. Ibi byubakiye ku mwuka mwiza uri ku mugabane wacu kubera inyungu tubona mu bufatanye bwacu nk’Abanyafurika”.
Perezida Kagame avuga ko urubyiruko arirwo ejo hazaza ha Afurika, ko n’ubwo hari ibibazo bikigaragara kuri uyu mugabane, hari ibimenyetso bitanga icyizere cyiza ko Afurika irimo gutera imbere.
Agira ati “N’ubwo tugifite ibibazo, hari ibimenyetso bitwereka ko dukomeje gutera intambwe tujya mbere, tuzi ko iki ari igihe cyacu cyo gutera imbere. Dufite ibyo dukeneye kugira ngo tugere aho dushaka, cyane cyane binyuze mu buhanga tubona mu rubyiruko rwacu, ari narwo musingi wubakiyeho ahazaza ha Afurika. Ejo hazaza ni heza nk’uko tuhashaka”.
Akomeza avuga ko hakenewe ubufatanye mu bushakashatsi muri siyansi by’umwihariko ko ubumenyi mu by’imibare na siyansi ari ingenzi cyane kugira ngo ibihugu birusheho kugera ku bukungu byifuza.
Ati “Inshingano dusangiye yo guteza imbere ubumenyi mu by’imibare na siyansi irerekana akamaro bifitiye Afurika. Iterambere rya muntu rishingiye cyane cyane ku bumenyi bwimbitse bw’imibare na siyansi”.
Perezida Kagame yavuze ko iyi nama yakagombye kuba yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bya Afurika benshi, ariko bitewe n’inama imaze iminsi ibera mu Rwanda y’abakuru b’ibihugu bya Afurika bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yatumye batongera kuhagaruka.
Ati “Kubera ko benshi mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bari bamaze iminsi mu Rwanda mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ntabwo babashije kwitabira iyi nama. Iyo bitaba ibyo, twakabaye turi hano turi benshi, atari njye gusa, bari bakiriye ubutumire bemeye kwitabira iyi nama, babiseguyeho mwese ku kuba batabashije kwifatanya natwe muri iyi nama y’ingirakamaro”.
Iyi nama izarangira ku wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018,  itegurwa ku bufatanye bw’Ishuri Nyafurika riteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare (AIMS) n’Umuryango Robert Bosch Stiftung, byatangajwe ko izabera mu Rwanda muri Nyakanga mu mwaka ushize wa 2017.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *