Ejo kuwa kane, abayobozi bakomeye ku isi, amatsinda ashinzwe ubuzima, n’ibigo bikorerwamo ibya farumasi batangaje inkunga ingana na miliyari 1,2 y’amadorali mu gufasha Afurika gukora inkingo.
Ni inama yabereye mu Bufaransa i Paris aho yibanze ku gushaka uko Afurika yakwihaza ku nganda zikora inkingo.
Icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ubusumbane buri ku isi mu kubona inkingo, by’umwihariko bikaba byaragaragaye ko afurika yazahaye bikomeye muri ibyo bihe kubera kubura amikoro.
Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yavugiye muri iyi nama ko umuvuduko w’inganda z’inkingo nyafurika uzaba intambwe y’ingenzi iganisha ku gutsinda ibyorezo, ari nayo mpamvu ibihugu byifite ari ngombwa ko bitanga umusanzu.
Perezida Macron Yavuze ko kwiyongera kwa kolera mu bice byinshi bya Afurika byagaragaje ko hakenewe abakora inkingo nyinshi.
Perezida wa Senegali, Bassirou Diomaye Faye, yavuze ko mu myaka irenga ine ishize, Covid yadutse yahungabanije cyane gahunda z’ubuzima n’ubukungu muri rusange, bityo rero iyo nkunga ikaba izagoboka Afurika.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, rivuga amatsinda yunganira, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi n’abandi bifuza gufasha Afurika kwitegura neza ibindi byorezo bishoboka kwaduka mu minsi iza.
Abayobozi bavuga ko igihe icyorezo cya coronavirus cyatangiraga, Afurika y’Epfo nicyo gihugu cyonyine muri Afurika cyari gifite ubushobozi bwo gutanga inkingo ku mugabane wa Afurika .
Raporo ya UNICEF yo mu 2021, ivuga ko abana miliyoni 23 batabonye inkingo z’ibanze zikenewe kugira ngo bakure neza.


