11int-safrica-afrikaner-HFO-gqjc-articleLarge

Afurika y’Epfo: Abazungu ba mbere bahawe sitati y’impunzi berekeje muri Amerika

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru w’Ibiro Ntaramakuru Reuters yasobanuye ko yabonye umurongo w’abaturage b’abazungu ku Kibuga cy’indege n’imizigo bategereje ko pasiporo zabo zishyirwaho kashe mbere y’uko binjira mu cyumba cyo gutegererezamo indege.

Umuvugizi wa Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Afurika y’Epfo, Collen Msibi, yatangaje ko indege yakodeshejwe na Amerika yari itwaye abagenzi 49.

Msibi yavuze ko abazungu b’Aba-Afrikaners ari bo bari kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’impunzi.

Aba-Afrikaners ni ubwoko bw’abazungu, bakomoka ahanini mu Buholandi, u Budage n’u Bufaransa. Aba bayoboye Afurika y’Epfo mu gihe cy’ubutegetsi bubi bwa apartheid bw’ivangura amoko bwakunze kwibasira Abirabura.

Aba-Afrikaners bagize hafi 60% by’abaturage b’abazungu bo muri Afurika y’Epfo. Abazungu bo muri Afurika y’Epfo nabo muri rusange bagize hafi 7% by’abaturage Bose ba Afurika y’Epfo.

Nubwo bimeze gutyo ariko, baracyihariye hafi 78% by’ubutaka muri Afrika y’Epfo kandi bafite ubutunzi bukubye nibura inshuro 20 ubw’abirabura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *