SANDF_SAMIDRC_soldiers_SANDF

Afurika y’Epfo: Ishyaka DA ryanenze kwigamba “intsinzi” kwa SANDF muri DRC

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Democratic Alliance (DA) ryateye utwatsi ibitangazwa n’Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) kivuga ko Ubutumwa bwa SAMIDRC muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) bwagenze neza. Ibi bikurikira urupfu rw’abasirikare 14 bo muri Afurika y’Epfo bishwe n’inyeshyamba za M23 mu mpera za Mutarama ndetse no kurangiza manda y’ubu butumwa.

Kuri uyu wa Gatanu ushize, Minisitiri w’Ingabo, Angie Motshekga, yagombaga kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko amakuru ku bijyanye no kuvana ingabo n’ibikoresho mu butumwa bw’Umuryango w’iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIDRC), manda yarangiye ku itariki ya 13 Werurwe.

Nicholas Gotsell, Umudepite ukomoka muri DA wo mu kanama gashinzwe umutekano n’ubutabera, yari yavuze ko ishyaka rye rizakoresha uyu mwanya kugira ngo ribaze ibibazo byerekeranye n’ibirego bishinja SANDF gutanga amakuru y’ibinyoma nk’uko iyi nkuru dukesha defenceweb ivuga.

Gotsell ati: “Urupfu rw’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo ndetse n’abandi 174 bakomeretse ku rugamba – abagabo n’abagore b’intwari boherejwe mu karere kahungabanyijwe n’imirwano nta bufasha bwo mu kirere, ibikoresho bihagije….ntabwo ari inkuru nziza. Ni amahano mu gihugu…”

Ku Cyumweru gishize, Motshekga n’Umugaba Mukuru wa SANDF, Gen. Rudzani Maphwanya, bavuze ko ubutumwa bwa SAMIDRC, bwari bugizwe ahanini n’Ingabo za Afurika y’Epfo n’izindi za Tanzaniya na Malawi, bwagenze neza kuko bwagize uruhare mu bikorwa by’amahoro mu gihugu cya Congo. Nyamara, ngo Goma, Sake n’indi mijyi yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo bikomeje kugenzurwa n’inyeshyamba, kandi imirwano irakomeje nubwo ibiganiro by’amahoro bikomeje.

Umuyobozi ushinzwe isuzuma ry’ingabo muri Afurika, Darren Olivier, yagize ati: “Nibyiza rwose kutemera ibivugwa by’ ‘intsinzi’ no gusaba ibisobanuro” bijyanye na SAMIDRC. Yakomeje agira ati: “Njye mbona ko yarananiwe, mu nshingano zo gufasha Ingabo za FARDC [DRC] byangijwe n’umubare udahagije, nta bufasha bwo mu kirere n’ubundi, ahantu hari ibirindiro hafi, no kutagira umupangu B.”

Ati: “Ariko dukeneye gusobanura neza ibyashobokaga ukurikije ibyashyizwe ahagaragara. SAMIDRC, na SANDF, ntibari bashoboye kubuza ubwabo ingabo za M23 n’u Rwanda kurenga Sake na Goma mu gihe FARDC inaniwe gushikama. Ibyo byari gusaba ingufu nyinshi cyane”.

Ati: “Mu buryo nk’ubwo, imitwe myinshi ya MONUSCO harimo n’Abanyafurika y’Epfo yarwanye cyane kugira ngo igerageze guhagarika igitero cya M23 muri Operation Springbok III, itakaza ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro muri icyo gikorwa. Ariko MONUSCO yahagaritse imirwano maze igirana imishyikirano yo guhagarika imirwano FARDC umaze gutsinburwa, nk’uko SAMIDRC yabigenje.”

Olivier yashoje avuga ko atekereza ko ari byiza ko abadepite bitabira cyane kumenya SAMIDRC, kunanirwa kwayo, ndetse n’ingaruka kuri SANDF, ati: “kandi ndizera ko ibyo bizavamo ivugurura rikomeye ndetse n’inkunga y’inyongera kuri SANDF.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *