Afurika y’Epfo yahagaritse umubano w’ububanyi n’amahanga na Taiwan mu 1997 kandi ikomeza kugirana umubano ukomeye kandi wa hafi n’u Bushinwa, bubona ko iki kirwa kiyobora kandi muri demokarasi nk’intara y’u Bushinwa idafite uburenganzira bwo gufatwa nk’igihugu.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Taiwan mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku Cyumweru, yavuze ko Guverinoma ya Afurika y’Epfo yohereje ibaruwa mu mpera za Mutarama isaba ko Ambasade ya Taiwan kuva i Pretoria mbere y’ukwezi kwa Werurwe ndetse “ikazitwa izina ry’ibiro by’ubucuruzi”.
Icyifuzo “cyerekana ko kudukandamiza k’u Bushinwa muri Afurika y’Epfo bigenda birushaho gukomera”, yongeraho ko ariko, imishyikirano hagati ya Taiwan na Afurika y’Epfo ikomeje nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa yavuze ko Afurika y’Epfo ari “inshuti nziza n’umufatanyabikorwa” w’u Bushinwa, kandi iki gihugu kiri gukora neza ibyo cyakagombye gukora mu gihe cyo kubahiriza “ihame ry’u Bushinwa bumwe”, rivuga ko Taiwan ari igice cy’u Bushinwa.


