Abayobozi mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika bagaye banamagana ibitero bya Israel mu Ntara ya Gaza , basaba ko iyi ntambara yashyirwaho iherezo vuba na bwangu.
Byagarutsweho mu nama yabereye mu murwa mukuru wa Etiyopiya Addis Ababa ku wa Gatandatu taliki 17 Gashyantare 2024.Mu ngingo zitandukanye harimo n’ibikomeje gukorerwa abanye Palisitina.
Umuyobozi wa komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, Moussa Faki, yavuze ko ibitero bya Israel byo kurimbura abaturage bihabanye cyane n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.
African news itangaza ko Faki yavuganye na Minisitiri w’intebe wa Palesitine, Mohammad Shtayyeh, na we wahawe umwanya muri iyo nama.
Faki yagize ati: ” Twamaganye byimazeyo ibyo bitero bitigeze bibaho mu mateka y’abantu.Turashaka kubizeza ko twifatanije n’abaturage ba Palesitine.”
Azali Assoumani, perezida wa Comoros akaba na perezida ucyuye igihe w’Uyu muryango ,yashimye icyemezo cya Afurika y’Epfo kirega Israel mu rukiko mpuzamahanga mu rwego rwo kwamaganaga igisa na Jenoside Isiraheli ikorera muri Palesitine.
Assoumani yagize ati: “Umuryango mpuzamahanga ntushobora guhanga amaso amarorerwa akomeje guteza akaduruvayo muri Palesitine akaba anakomeje guteza ingaruka mbi ku isi yose.”
Kimwe cya kane cy’abatuye ba Gaza bicwa n’inzara kubera intambara yatangijwe n’igitero cya Hamas muri Isiraheli ku ya 7 Ukwakira 2024, aho abantu bagera ku 1.200, bishwe cyane cyane abasivili, hanashimuta abagera kuri 250.
Israel yo ikomeje guhakana yivuye inyuma ko nta Jenoside irimo gukora ,ahubwo ko irikwikiza Abarwanyi ba Hamas no gukora ibishoboka ngo irinde abasivili .
Mu bindi byagarutsweho muri iyi nama , harimo coup d’etat zagiye ziranga Afurika.Faki yavuze ko ziteye inkeke .


