Afuriya y’Epfo: Sosiyete y’indege ya Airlink igiye kujya ikorera ingendo mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Mu myaka ya 2014 na 2015, ni bwo haherukaga kuvugwa amakuru ku bwikorezi bunyura mu kirere hagati y’u Rwanda na sosiyeti y’indege yo muri Afurika y’Epfo ya Airlink.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuva icyo gihe, nta makuru yongeye gutangazwa yerekeranye no kuba ibyo byaba byarashyizwe mu ngito.
Muri iyi minsi na none, nibwo iyi sosiyete yongeye gutangaza ko igiye kubura ingendo za yo mu bihugu bitandukanye hirya no hino muri Afurika birimo n’u Rwanda.
Mu kiganiro ushinzwe amasoko mu isosiyete ya Airlink, Karin Murray yagiranye n’ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu, yavuze ko bagiye kujya bakora ingendo z’indege Kigali-Johannesburg, ibi ngo bikazoroshya ubuhahirane n’ubwikorezi hagati y’ibihugu byombi.
Mu yindi mijyi uyu muyobozi yavuze iyi ndege izajya ikoreramo harimo Libreville, Brazzaville, Pointe Noire ndetse na Kigali.
Yagize ati “turategura gukorana na Kigali hifashishijwe ERJ-190 hifashishijwe inzira zakoreshwaga na South African Airways na nubu zikiri mu bibazo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu 1997 ni bwo SA Airlink yiyunze na South African Airways ndetse na South African Express ngo ziyobore ihuriro ry’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika.
Uyu munsi Airlink ni imwe muri sosiyete zimaze kumenyekana muri leta y’Afurika y’Epfo, ikaba ikorana n’imijyi minini n’imito isaga 30 hirya no hino muri Afurika. Ikoresha indege za Jetstream 41 aircraft, ERJ 135 jet aircraft ndetse na BAe RJ85 aircraft.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *