Ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025 ku bitaro bya Roi Khaled biherereye muri Komine ya Bujumbura, umuryango wari umaze kubura umwana wavutse yapfuye wagiye kuwutora ngo uwushyingure, batungurwa no gusanga waburiwe irengero.
Umwe mu bagize uwo muryango avuga ko ibi byatangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo nyina w’uwo mwana yafatwaga n’ibise ari ku kazi.
Byabaye ngombwa ko yihutira kugana biriya bitaro, ariko aza kubibyariramo umwana upfuye.
Umurambo w’uwo mwana wahise ushyirwa muri buruhukiro bwibi bitaro. Bukeye umuryango wagarutse uzanye imyenda y’umwana kugira ngo bayimwambike, ubuyobozi bw’ibitaro bubabwira ko atari ngombwa kuko umurambo w’uwo mwana utari umeze neza.
Uwahaye iki gitangazamakuru amakuru akomeza avuga ko umuryango wabyakiriye uko wabibwiye n’ibitaro, nyuma utangira gutegura ibijyanye no kumushyingura.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 9 Ukuboza umuryango wasubiye ku bitaro kugira ngo wishyure amafaranga ya ‘morgue’, gusa ngo wakirizwa “imyifatire idahwitse n’imvungo mbi bakiranywe n’umwe mu bashinzwe ibijyanye no kwishyura kuri morgue”.
Nyuma yo kwishyura banatashye ngo baje guhamagarwa n’umukozi w’uburuhukiro, ababwira ko “n’ubwo mwishyuye, umurambo w’umwana wanyu nturaboneka”.
Uyu muryango uvuga ko ukibyumva waketse ko ari abashinyaguzi, ariko bukeye ujya kwa muganga nk’uko byari biteguwe kugira ngo bahabwe umurambo wo ujyanwe gushyingura, bicara kuva saa moya kugeza saa sita bamwe batangiye kurira kubera agashinyaguro bakorerwaga.
Nyuma haje kuza Polisi y’u Burundi ihamagaza abakozi batatu bakora mu buruhukiro, nyuma yokumva ibyabaye ibata muri yombi kugira ngo hatangire iperereza.
Ntacyo ubuyobozi bwa biriya bitaro buratangaza ku byabaye.
Umwe mu bo mu muryango wabuze umwana yagize ati: ” Dupfushije kabiri, umwana wacu yapfuye, none ntitubonye n’umurambo byibura ngo tumushyingure mu cyubahiro.”
Uyu muryango wasabye ko iperereza rikorwa vuba kugira ngo ukuri kumenyekane.


