Hari icyizere cy’uko mu matora ataha tuzabona amajwi ahagije: Hon. Mugisha wa Green Party

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), rivuga ko inama zikomatanyije n’amahugurwa bumaze igihe bukorera hirya no hino mu gihugu zabuhaye icyizere cy’uko ririya shyaka rizabona amajwi ahagije ndetse rigatsindira imyanya myinshi mu matora yo muri 2029. Byatangajwe na Komiseri Mukuru muri iri shyaka, Hon. Mugisha Alexis, ubwo […]

FARDC na Wazalendo barwaniye mu wundi mujyi wo muri Kivu y’Amajyepfo

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo bafatanya urugamba, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 bongeye gusubiranamo. Impande zombi zarwaniye mu mujyi wa Baraka wo muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Uyu mujyi ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC zawuhungiyemo, nyuma yo gutsindirwa mu mirwano […]

Agahinda ku muryango wabyaye umwana upfuye umurambo we ukaburirwa irengero

Ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025 ku bitaro bya Roi Khaled biherereye muri Komine ya Bujumbura, umuryango wari umaze kubura umwana wavutse yapfuye wagiye kuwutora ngo uwushyingure, batungurwa no gusanga waburiwe irengero. Umwe mu bagize uwo muryango avuga ko ibi byatangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo nyina w’uwo mwana yafatwaga n’ibise ari […]

Afurika y’Epfo igiye kugabanya ingabo zayo zisigaye muri Congo

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyemeje ko zimwe mu ngabo zacyo zoherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), zirimo ishami rikoresha Kajugujugu (CHU) n’ingabo zo mu Mutwe udasanzwe ushinzwe Gutabara Byihuse (QRF), bagiye gutaha. Ku itariki ya 5 Ukuboza, umuyobozi wa SANDF ushinzwe ibikorwa bihuriweho, Lt. Gen. Siphiwe Sangweni, […]

Trump yatamaje Tshisekedi 

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamutakambiye imusaba kujya gutwara amabuye y’agaciro yayo, kugira ngo arangize intambara avuga ko yarwanagamo n’u Rwanda. Trump yabitangaje ku wa 9 Ukuboza, mu ijambo rigaragaza uko ubukungu bwa Amerika buhagaze muri iki gihe yavugiye i Pennsylvania. Muri iryo jambo, […]

Kevin Kade yasuzuguye itangazamakuru

Umuhanzi Kevin Kade yasuzuguye itangazamakuru ubwo yataramiraga mu gitaramo cya Minuza Festival cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye. Itangazamakuru ry’imyidagaduro ryo mu Ntara y’Amajyepfo ryamushinje “agasuzuguro” kubera uburyo yitwaye ku rubyiniro no mu gihe nyuma y’igitaramo. Iki gitaramo cyari cyateguwe na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), kigamije gusobanurira abanyeshuri […]

Imodoka y’umutekano yakoze impanuka

Imodoka y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge yakoze impanuka mu ijoro ryo ku wa 11 Ukuboza 2025, ikomeretse bikomeye abari bayirimo ariko ntihagira uwitaba Imana. Impanuka yabereye mu Murenge wa Kimisagara, ku muhanda ujya ku mazu mashya yo hafi aho. Iyi modoka yari iy’ishami ry’Umutekano w’Umurenge. Iyi modoka yari imaze iminsi mu igaraje rya […]

Gen. (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane bw’akarere, yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi wamusimbuye kuri izo nshingano. Ni umuhango wabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 11 Ukuboza, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe. Gen (Rtd) James Kabarebe wasimbuwe ku mwanya […]

Banque de France irashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu Bufaransa, Ihuriro le Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR) ryatanze ikirego rirega Banki y’u Bufaransa, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aya makuru yatangajwe na LibĂ©ration na Radio y’u Bufaransa, ashingiye ku ruhererekane rw’isohorwa ry’amafaranga riteye amakenga bivugwa ko ryoroherereje kubona intwaro abajenosideri. Hagati […]

Umunyakenyakazi yaciye agahigo ko kumara amasaha 72 ahobereye igiti

Uharanira kurengera ikirere muri Kenya, Truphena Muthoni, yaciye agahigo yari asanganwe, ahobera igiti amasaha 72 nta kuruhuka. “Iyi myigaragambyo y’amahoro ni ngombwa kuko irenze itandukaniro ryose. Mu gihe cy’indi myigaragambyo, twumva inkuru z’abagizi ba nabi, ariko iyi irenze inkuru zose kandi igakangura ubumuntu,” uyu ni Muthoni avugana n’itangazamakuru ryo muri Kenya. Muthoni yabanje kwandika amateka […]

Intumwa za Polisi ya Zambia zaje mu rugendoshuri mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 11 Ukuboza, yakiriye ku cyicaro gikuru ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa 13 zaturutse muri Repubulika ya Zambia ziri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Iri tsinda riyobowe na Francis Mundanya, umuhuzabikorwa w’umushinga wo guteza imbere ubwikorezi bugamije kuzahura ubukungu bw’igihugu, zakiriwe mu izina ry’ubuyobozi […]

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare ba RDF barenga 21,000

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 676 bo ku rwego rwa ba Ofisiye mu ngabo z’u Rwanda, anemeza izamurwa mu ntera ry’abandi bato 20,389. Abazamuwe mu ntera barimo Colonel Innocent Munyengango uyobora Brigade ishinzwe ibikoresho mu ngabo z’u Rwanda na Colonel François RĂ©gis Gatarayiha usanzwe ayobora ishami rishinzwe […]