20251212_110130

Trump yatamaje Tshisekedi 

Sangiza iyi nkuru

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamutakambiye imusaba kujya gutwara amabuye y’agaciro yayo, kugira ngo arangize intambara avuga ko yarwanagamo n’u Rwanda.

Trump yabitangaje ku wa 9 Ukuboza, mu ijambo rigaragaza uko ubukungu bwa Amerika buhagaze muri iki gihe yavugiye i Pennsylvania.

Muri iryo jambo, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakomoje ku masezerano y’amahoro u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyiye imbere ye ku wa 4 Ukuboza, yongera gushimangira ko yashoboye gushyira iherezo ku ntambara ibihugu byombi byari bimazemo igihe.

Trump yavuze ko ariya masezerano yafashije Amerika kubona amabuye y’agaciro yo gukoramo batiri z’imodoka mu busanzwe zitagiraga, ahishura ko Congo Kinshasa ari yo yabungirije Amerika ayo mabuye kandi ko itagombaga kuyitesha.

Yagize ati: “Ntidufite ibikoresho fatizo (amabuye y’agaciro) byo gukoramo batiri. Tureke gukoresha peteroli na gaze dutunze kurusha ikindi gihugu icyo ari cyo cyose ku Isi, mureke duhindure tujye kuri za batiri, cyangwa tugomba kujya muri Congo bitihi se tukabikura mu Bushinwa. Ariko mu by’ukuri, narangije intambara hagati ya Congo n’u Rwanda, kandi baratubwiye bati ‘turakwinginze, turakwinginze, twishimiye ko mwaza gufata amabuye yacu y’agaciro’, ibyo tuzakora.”

Perezida Paul Kagame mu kiganiro aheruka guha Televiziyo ya Al Jazeera, yavuze ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC ari we wagiye gusaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo imuhurize mu biganiro n’u Rwanda, mbere yo kurutumira rukitabira.

Yavuze kandi ko Tshisekedi ari na we wasabye Qatar guhuriza mu biganiro igihugu cye n’umutwe wa AFC/M23.

Usibye amasezerano y’amahoro yasinywe, u Rwanda na RDC kandi byanasinyanye amasezerano yerekeye guhuza ubukungu bw’akarere, aho amabuye y’agaciro acukurwa mu birombe byo mu burasirazuba bwa Congo azajya atunganyirizwa mu Rwanda, mbere yo koherezwa muri Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *