Ubwo mu gihugu cya Uganda hatangizwaga ibizamini by’abanyeshuri barangiza umwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, mu Karere ka Mbarara byagejejwe ku bigo bizakorerwaho birinzwe n’abasirikare kabuhariwe bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukwakira 2019 nibwo abanyeshuri batangiye gukora ibi bizamini, bikaba byarindishijwe abakomando hirindwa ko byakwibwa, abanyeshuri bamwe bagakopezwa.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, bitangaza ko umuco wo kwiba ibizamini usanzwe muri iki gihugu, ndetse ko mu ikorwa ryabyo haba harimo ruswa nyinshi, ababyeyi bazitanga kugira ngo abana babo bakopezwe bazasohoke ari aba mbere bibaheshe andi mahirwe.
Byabaye nk’agashya muri iki gihugu ubwo abanyeshuri babonaga bashyiriwe ibizamini mu modoka za gisirikare, birinzwe n’abashinzwe imyitwarire mu gisirikare (Military Police) hamwe n’umutwe wa gisirikare SFC ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu.



