Pasitoro Aloysius Bugingo wo mu itorero House of Prayer Ministries ryo muri Makerere, kuwa Mbere ushize yatunguye abakirisito ubwo yafataga Bibiliya akayitwika avuga ko iyobya kandi idashobora kwizerwa nk’ivomo ry’ubutumwa bwiza.
Pasitoro Bugingo wafashwe nk’ikigoryi n’injiji n’abapasitoro bagenzi be, avugwaho ko yatwitse Bibiliya izwi nka King James n’izindi yatoranyije ku cyumweru cya Pasika aho yavugaga ko zigaragaramo ijambo Holy Ghost (Umuzimu wera) aho kuba Holy Spirit (Mwuka wera).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abayoboke ba Pasitoro Bugingo bavuga ko umuyobozi wabo mbere yo gutwika bibiliya yababwiye ko iyi bibiriya ya King Kames ndetse n’Isezerano Rishya harimo ibyahindaguwe ndetse n’ibyavanywemo nta busobanuro nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga.
Urugero Pasitoro Bugingo atanga, ngo ni nk’aho imirongo ivuga ku gisibo yasibwe mu buryo butasobanutse kandi ijambo Holy Ghost rikagaraga inshuro 99 mu gihe ijambo Holy Spirit rigaragaramo inshuro 7 zonyine. Kuri we ngo amakosa agaragara muri bibiliya ni inyandiko z’abasenga Sekibi kandi ngo ntibikwiye ko zikomeza gushyira mu rujijo abakirisitu.

Uyu mushumba akomeza avuga ko abasenga sekibi bashaka ko abantu basenga imizimu akaba ari yo mpamvu bita Mwuka Wera (Holy Spirit) Muzimu Wera (Holy Ghost). Yavuze ko Satani arimo kugerageza kuyobya abatekereza ko bize. Yavuze ko nta jambo Satani yakoresheje ryigeze rikoreshwa n’Imana.
Uyu mupasitoro ufite Radio yitwa Salt FM na televiziyo yayo, Salt TV, yanatangaje ko agiye gushinga inzu itunganya ibitabo izagaragaza imirongo ya bibiliya yizewe yasuzumwe, naho ngo bagenzi be b’abapasitoro banenze ibyo yakoze yababwiye ko niba ibyo akora ari amakosa yiteguye kujya mu kuzimu.
Holy Ghost na Holy Spirit
Bivugwa ko mu gusobanura Bibiliya mu cyongereza cya vuba ari bwo ijambo spirit (umwuka) ryasimbuye Ghost (umuzimu) ariko Bibiliya ya King James yo yakomeje gukoresha Ghost. Mu 1611 ubwo iyi bibiliya ya King James yashyirwaga ku mugaragaro, Ghost ngo byavugaga roho y’umuntu muzima, mu gihe Spirit byavugaga idayimoni cyangwa umuntu wapfuye. Uko Icyongereza cyagiye gihindagurika rero ijambo ghost ryafashe ubundi busobanuro bigera aho rihindurwa Spirit.
Abize theologie bo bizera ko itandukaniro ryaje ubwo abanditsi bamwe basemuraga interuro y’Ikigiriki ” hagio pneuma ” nka Holy Spirit cyangwa se “Mwuka wera” mu gihe abandi barisemuye nka Holy Ghost. Ariko ngo aya magambo yose Holy Ghost na Holy Spirit aba avuga igice cya gatatu cy’ubutatu butagatifu.
Abamaganye pasitoro Bugingo rero bavuga ko yirengagije kubanza kugisha inama bagenzi be bamaze igihe mu ivugabutumwa akaba yarabikoze ngo kubera ubujiji.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Dennis Ns./Bwiza.com
Â


