“Agasuzuguro no kuryanisha inzego z’umutekano” ni ibyo Gen Niyombare yashinjaga Nkurunziza

Sangiza iyi nkuru

Ari kuri mikoro z’imwe muri radiyo zakoreraga mu gihugu cy’u Burundi, Gen Niyombare yashinjaga Perezida Nkurunziza agasuzuguro ndetse no gushaka kuryanisha abashinzwe inzego z’umutekano.
Ibi yabitangaje ku wa 13 Gicurasi 2015, ubwo yatangazaga ko afatanyije na bagenzi be bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza wari uri mu nama muri Tanzaniya.
new-picture-4
Yicaye imbere ya mikoro, inyuma ye akikijwe n’abasirikare n’abapolisi bakomeye bari bafatanyije umugambi wo guhirika Nkurunziza ku butegetsi, Gen Niyombare yavuze ko bahiritse Nkurunziza ku butegetsi ku bw’impamvu zitandukanye:
-Gusuzugura ibikubiye mu Itegekonshinga ndetse n’amasezerano y’i Arusha
-Ukubangamirwa k’ubuzima bw’abaturage kubera imvururu zakuruwe na manda ya 3 ya Nkurunziza
-Agasuzuguro ko kwima amatwi abari bamusabye kutiyamamaza
-Kwinjiza mu gihugu imitwe y’inyeshyamba (FDLR) isanzwe ihungabanya umutekano mu bihugu by’abaturanyi
-Ubukene bw’abaturage mu myaka 10 yari ishize (2005-2015)
-Ihohoterwa ryakorerwaga ikiremwamuntu,…
Gen Niyombare yakomeje agira ati: “kwiyamamariza manda ya 3, byakozwe asuzuguye Abarundi benshi bari baranze ihindurwa ry’Itegekonshinga,…byakozwe ku gasuzuguro k’ibihugu n’amahanga byatangaga impanuro, inkoramutima zatanze impanuro zinyuranye zo kubahiriza Itegekonshinga,…”.
Yakomeje ashinja Perezida Nkurunziza amacakubiri, gutoteza ndetse no guca umubano mwiza w’abaturage, inzira iganisha ku kuryanisha inzego z’umutekano, imyitwarire y’agashinyaguro,…
Ibi byose Gen Niyombare yabishinjaga Perezida Nkurunziza by’umwihariko ahamya ko aribyo bagendeyeho bafata icyemezo cyo kumukorera Coup d’Etat.
Ese Gen Niyombare yaba yarahiriwe?
Aya magambo yose Gen Niyombaye yayatangarije kuri radiyo yigenga, ntabwo yigeze abivugira kuri radiyo y’igihugu wenda ngo bigaragare ko coup d’Etat yamupfubanye yari yafashe radio na televiziyo bya Leta.
Ikindi Niyombare yavugaga ibi, atari ku ruhande rumwe na Minisitiri w’ingabo ndetse n’umugaba mukuru w’ingabo, wenda ngo abe afite intwaro zihagije, ahubwo yari kumwe na ba komiseri ba polisi na Gen Cyrille Ndayikuriye wahoze ari Minisitiri w’ingabo.
Niyombare ntabwo yahiriwe muri icyo gihe, kuko yabonye ibyo yatangarije abaturage bidashyizwe mu bikorwa ahita afata inzira y’ubuhunzi, ava mu gihugu vuba na bwangu isasu rimuri inyuma kuko iyo atinda gato yari kuhasiga ubuzima.
Ubu Gen Niyombare ari he?
Kuva yahunga igihugu, Niyombare aho yagiye yararuciye ararumira, ntabwo yari yumvikana mu bitangazamakuru n’umunsi n’umwe avuga imigambi yaba afite nyuma yo kwizeza abaturage ibyo atabashije gushyira mu bikorwa.
Inkuru z’ibihuha zidafite gihamya zimaze gusohoka inshuro ebyiri mu binyamakuru ko yaba yarishwe, aya makuru yaburiwe gihamya dore ko yahunganye n’abasirikare bari bamurinze ku buryo apfuye byarara bimenyekanye.
Niyombare nubwo ashinja Nkurunziza agasuzuguro ko kutumvira abamuhanuye, kuryanisha inzego z’umutekano, guhutaza uburenganzira bw’abaturage n’ibindi, bahoze bakorana na mbere y’uko CNDD FDD ifata ubutegetsi muri 2005, ku buryo yaba azi amabanga menshi ye dore ko yanayoboye urwego rushinzwe iperereza ku buryo isaha ku isaha ashobora kongera guhangayikisha Leta y’u Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *