Agathon Rwasa mu nteko y’u Burundi, Ese Abanyamurenge bishwe bazabazwa nde?

Sangiza iyi nkuru

Mu matora yabaye mu 2015 mu Gihugu cy’u Burundi, nibwo benshi bahaga amahirwe Agatho Rwasa, umunyapolitiki urwanya Leta ya CNDD FDD iriho mu Burundi. Abanyamurenge bo bari bahangayitse bumva ko atowe yaba afite ubudahangarwa ntibazabashe kumukurikirana.
Abanyamurenge bashinja Agathon Rwasa ubwicanyi bw’i Gatumba i Burundi, bwahitanye ubuzima bw’abanyamurenge basaga 166. Rwasa abyivanaho akavuga ko ntaho inyeshyamba za FNL zigeze zihurira nabwo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Olivier Mandevu, Perezida w’ishyirahamwe ry’Abanyamurenge barokotse ubwo bwicanyi, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Imurenge, yatangaje ko nubwo yahawe umwanya ukomeye bazakomeza kumukurikirana.
Ati: “Agathon Rwasa yahekuye umuryango mpuzamuntu, mu by’ukuri ubwicanyi yakoze ni ubwicanyi ndengakamere, aho wasangaga afata abana akabatwikisha essence akabona kubica abandi bakicishwa amahiri,udufuni n’amasasu, mu by’ukuri ubwicanyi yakoze hariya mu Gatumba ni ubwicanyi umuntu atabona uburyo abuvugamo”.
Leta y’u Burundi yahaye imirimo Rwasa ngo isa nkiyirengagije nkana ibyo ashinjwa, ati: “Na Leta y’u Burundi ya Nkurunziza yarabyiyemereye, irabizi yarabyiyemereye ubwo yaganiraga na BBC ndetse n’umuvugizi mukuru yarabyemeye ubwo byamaraga kuba, mbese ni agahomamunwa, Agathon Rwasa rwose ntakwiriye uriya mwanya”.
Agathon Rwasa hari aho arenganywa:
Mandevu, akomeza avuga ko Leta y’u Burundi ikora amakosa ikarengera, igaha imirimo Agathon Rwasa atayikwiye, we akabifata nko kumurenganya.
Ati: “Hari aho usanga Rwasa arenganywa kuko ahabwa imirimo adakwiye, Agathon Rwasa akwiye urukiko. Buriya gushyira umuntu mu rukiko si ukumugirira nabi iyo yakoze amabi, Abanyarwanda nibo babivuga neza ngo ni Ukumugorora”.
gatumba
Uyu mugabo atunga agatoki Leta y’u Burundi gushaka gukingira ikibaba Rwasa kandi izi ibyo yakoze ndetse ikaba ikunze no gutumirwa ikanga kwitabira ibikorwa byo kwibuka izi nzirakarengane z’Abanyamurenge zishwe.
Ati: “Twebwe abacitse ku icuma ry’i Gatumba, dufite amarira mu mitima yacu, ntawatubuza gukurikirana Agathon. Agathon Rwasa niyo yaba Perezida ntibizatubuza, niyo yaba ayoboye isi ntibizatubuza, natwe ubwacu ntudushobora kubyibuza, ntidushobora kubyikuramo kuko n’ibintu byabaye”.
Ntabwo bafite ubwoba bwa Agathon Rwasa nubwo yahawe umwanya ukomeye mu buyobozi, ati” si umuntu wadutera ubwoba kubera imyanya yahawe. Ubu bwicanyi bwari ubw’umunyamurenge wese, umututsi w’umunyamulenge, abantu bacu ntitugomba gucika intege, Agathon Rwasa tuzamutsinda n’abandi bose bamufashije”.
Abanyamurenge bavuga ko ubu bwicanyi bwabakorewe ari Jenoside nubwo bitaremezwa n’Umuryango Mpuzamahanga. Ubu bwicanyi Agathon Rwasa ashinjwa bwabaye ku wa 13/8/2004.
Agathon Rwasa ntiyorohewe muri ibi bihe
Mu kiganiro Agathon Rwasa aherutse kugirana n’ikinyamakuru Iwacu cy’i Burundi, yavuze ko hari imishinga igamije kumuhindanya ku mpamvu za politiki kandi ngo akaba afite amakuru yizewe y’iyo migambi.
Asobanura ko hari umutwe w’inyeshyamba yegekwaho hagamijwe kumwirukana mu mirimo ya politiki no kumwambura ubudahangarwa ahabwa n’amategeko nka visi perezida w’umutwe w’abadepite. Yavuze ko naramuka atishwe n’amasasu ashobora kuzisanga mu gihome.
Abajijwe impamvu yaba acurirwa iyo migambi mibi, yasubije ko abashaka kubikora batekereza ko ari bwo bazaba batekanye mu gihe bazaba bagiye mu matora ya 2020.
Mu ntangiriro za 2016, nabwo Agathon Rwasa yatangaje ko urupfu rumugera amajanja, ko abizi neza ko hari abantu bashaka kumwica, ndetse ko byari byarangiye Imana ikinga ukuboko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Agathon yatangaje ko yari yatezwe n’abantu bagombaga kumwica, yamenye umugambi mubisha mbere aca indi nzira arurokoka atyo, uyu munyapolitiki wabaye inyeshyamba igihe kirekire muri FNL avuga ko atazongera kujya kuba mu buhungiro ko igiye yabayemo gihagije, ati: “nzakira uruzaza aho kongera kwitwa impunzi”.
Agathon Rwasa, ni visi perezida wa mbere mu nteko Nshingamategeko y’i Burundi. Avuga ko arwanya Leta ya CNDD FDD nubwo ayikoramo.
Agathon ahakana yivuye inyuma ubu bwicanyi bwakorewe Abanyamurenge ashinjwa. Imyaka imaze kwihirika ari 13 Leta y’u Burundi nta cyo ikora kigaragara ngo ukuri kujye ahagaragara abishe izi nzirakarengane bahanwe, na Rwasa utungwa agatoki aho kumukurikirana ahubwo yaramwiyegereje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *