Agathon Rwasa yarokotse umugambi wo kumuta muri yombi mu Bubiligi

Sangiza iyi nkuru

Visi perezida w’umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Burundi, Agathon Rwasa ntakigiye mu Bubiligi mu butumwa bw’akazi kubera ikibazo cya visa.

Biravugwa ariko ko ihuriro ry’abanyamategeko n’abaharanira uburemganzira bwa muntu bari mu Bubiligi bari barimo gukora ibishoboka ngo Rwasa nagera mu Bubiligi azahite atabwa muri yombi. Igihugu cy’u Bubiligi kikaba cyagombaga gufata uyu mugabo gishingiye ku kirego cyatanzwe mu Bwongereza kirega Agathon Rwasa.

2015-04-23T162238Z_1728468274_GF10000070222_RTRMADP_3_BURUNDI-POLITICS_0

Ihuriro ry’Abarundi baba mu mahanga rizwi nka IBE (Internationale des Burundais de l’à‰tranger) naryo ryari rifite uruhare muri uwo mushinga wo guta muri yombi Agathon Rwasa, rivuga ko bakoze aka kazi mu ibanga rikomeye kugirango Rwasa azage i Buruseli, ariko ngo abayobozi b’u Bubiligi banze kumuha visa nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBE, Ciramunda Richard.

Andi makuru agera kuri Bujanews avuga ko u Bubiligi bwahisemo kwanga kumuha visa mu rwego rwo kwanga ko Rwasa yafatirwa yo cyane ko n’ubundi ibihugu byombi muri iyi minsi bitabanye neza.

Ku kibazo cyo kumenya impamvu IBE itagira uruhare mu gufatisha ba Nyamitwe n’abandi bashinjwa ibyaha mu buyobozi bw’u Burundi, Ciramunda yasubije ko kugeza ubu nta kirego kiratangwa kirega abo bantu

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *