Maj. Gen. Paul Kagame wari Umugaba mukuru w’ingabo za FPR- Inkotanyi, yatangaje ko atangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside kuko bitari bigishoboka kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Arusha. Ingabo za FPR Inkotanyi zatangije urugamba mu mujyi wa Kigali, ziyemeza guhagarika Jenoside mu maguru mashya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
· Ingabo za FPR Inkotanyi zubuye imirwano mu duce twa Byumba na Ruhengeri kugira ngo zihagarike Jenoside yari irimo gukorerwa Abatutsi.
· Abatutsi bari bahungiye mu ruganda rw’Icyayi rwa Mata, ubu ni mu karere ka Nyaruguru, barishwe bose.
· Kuva tariki ya 08/04/1994, Abatutsi bageragezaga guhungira mu cyahoze ari Zayire, Interahamwe zarabatangiraga, zikabakusanyiriza ahitwa Rusura, mu murenge wa Bugeshi, zikabica.
· Abasirikare b’Abafaransa n’Ababiligi, batangiye igikorwa cyo gucyura abanyaburayi babaga mu Rwanda. Abafaransa bacyita “Operation Amarylis” naho Ababiligi bacyita “Silver Back”.
· Abatutsi bari bahungiye I Mwiri ku musozi wa Nyawera (muri Kayonza) barishwe.
· Interahamwe n’abasirikare barinda Perezida Habyarimana, bishe Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatulika yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga no mu kigo cy’abafureri b’abayozefiti i Nyamirambo.
· Abatutsi bari bahungiye mu ishuri rya St Andre i Nyamirambo, barishwe.
· Kuva itariki ya 8, 14, 25/04/1994 Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatolika ya Ruhuha muBugesera barishwe.
· Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwatangiye muri Komine Rutsiro muri perefegitura ya Kibuye.
· Ingabo za FPR Inkotanyi zageze i Kigali, Paul Kagame amenyesha MINUAR ko agiye kohereza umutwe w’ingabo gufatanya n’ingabo za leta mu guhagarika ubwicanyi bwakorwaga n’abasirikare barindaga perezida Habyarimana.
· Coloneli Setako Ephrem yategetse Interahamwe kwica Abatutsi bo mu Kinigi. Ingabo za FPR Inkotanyi zahageze uwo munsi zibasha kurokora bake bari basigaye bataricwa.
· Hishwe Abatutsi ku musozi wa Kesho muri Rubaya (Ngororero)
· Hishwe Abatutsi i Kavumu no mu nkengero zaho (mu cyari komine Ramba)
· Hishwe Abatutsi benshi muri Centre ya Gakenke
· Hishwe Abatutsi i Bukeri (muri Komine Ndusu) ku mugezi wa mukungwa ku gice kigana muri Vunga
· Hishwe Abatutsi kuri superefegitura ya Busengo
· Hishwe Abatutsi bagera kuri 5000 bari bahungiye ku Rusengero rw’Abadiventiste rwa Cyambara mu Murenge wa Bigogwe muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.
· Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu Bitaro bya Shyira muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.
· Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rw’Abadiventiste rwa Mudende muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
· Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rw’Abadiventiste rwa Bweramana muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
· Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rwa ADEPR Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
· Hishwe Abatutsi bari bahungiye muri Kaminuza y’Abadiventiste ya Mudende muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


