Abatutsi bari bahungiye i Kabuye/Gisagara, barishwe, ubwo jenoside yari yamaze gutangira i Butare nyuma y’ijambo ryo kuri 19/4/1994, Prezida Sindikubwabo Théodore ari kumwe na Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda, yavugiye mu nzu mbera byombi ya MRND i Butare, bakangurira abahutu, cyane cyane abategetsi bo muri perefegitura ya Butare, kwitabira gukora Jenoside aribo yitaga ba “Ntibindeba”.
Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gisagara yayobowe na Ntawukuriryayo Dominiko wari Suprefe wa Gisagara, ubu afungiye Arusha, yafatanije na Rwankubito Petero wari Burugumestri kugera mu mpera y’ukwezi kwa gatanu 1994 aribwo yavanywe kuri uwo mwanya agawe kutagaragaza umusaruro, asimbuzwa Uwizeye Fideli wari umutekenisiye w’amashanyarazi muri groupe scolaire i Butare.
Jenoside itangira, Fideli yagenzuraga za bariyeri agatanga raporo mu nzego zo hejuru za gisirikare na gisivili yari umuyoboke wa MDR ndetse n’abahoze ari abategetsi ku gihe cya PARMEHUTU ari bo Manariyo Franà §ois wahoze ari Burugumestri, Ndayisaba Antoine wabaye Burugumestri; Kamanzi Yozefu wabaye nawe Burugumestri. Bategetse bose Komini Ndora.
Nk’uko bigaragara ku rubuga Rwa CNLG, uretse Kamanzi Yozefu ufunze, abandi bari hanze baridegebya.
Undi uri mu bakoresheje Jenoside ku Gisagara ni Depite Mukarurangwa Bernadette.
Abatutsi biciwe mu Kiliziya ku Gisagara, bicirwa ku isoko rya Gisagara kuko bose batagiye i Kabuye, bicirwa ku gasozi ka Kabuye, bicirwa no ku mabariyeri. Kuri iyi tariki kandi, Ingabo za FPR Inkotanyi zatangaje ko zihagaritse imirwano kugirango barebe ko ubwicanyi bwahagarara ariko icyo cyemezo giteshwa agaciro na leta yakoraga jenoside.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
·
Abatutsi bari bahungiye ku Kigo Nderabuzima cya Kigembe, kuri Serayi na Shyembe ku Akanyaru, barishwe. Ubu ni mu Murenge wa Nyanza, mu karere ka Gisagara.
· Kuri Komini Ndora, hiciwe abana benshi b’Abatutsi.
· Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Musange, ubu habarizwa mu karere ka Nyamagabe, barishwe bose.
· Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Komini Musambira, biciwe ku musozi wa Bitsibo, ubu ni mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi.
· Kuva tariki ya 23-24/04/1994, Abatutsi benshi biciwe muri Gatsinsino no ku Cyuzi cya Nyamagana, ubu ni mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, bajugunywaga mu Cyuzi cya Nyamagana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


