Ahari u Rwanda rutinya ko hari abatoroka- Gen Kahinda Otafiire

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutabera n’Ibijyanye n’Itegeko Nshinga wa Uganda,  Rtd Maj. Gen. Kahinda Otafiire atangaza ko bishoboka ko u Rwanda rwaba rutinya ko abaturage barwo batoroka baramutse bemerewe kujya muri Uganda.

Ni nyuma y’aho abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera asabye ko Abanyarwanda baba baretse kujya muri Uganda kuko ngo umutekano wabo utizewe.

Kuri iyi ngingo Kahinda Otafiire yagize ati “ U Rwanda rurateza urujijo. Ikirimo urujijo ni uko abandi bantu bemererwa kuza no gusohoka mu Rwanda ariko Abanyarwanda ntibemererwe gusohoka, niko numvise. Sinzi impamvu ariko ahari bari gukora iperereza runaka mu gihugu bityo ntibashaka ko  hari abatoroka. Sinzi ahari ikibazo.”

Min. Kahinda kandi yemeje ashimitse ko nta Munyarwanda ufungiwe mu magereza yo mu Rwanda.

Ati “ Ambasaderi w’u Rwanda azambwire iby’iki kibazo, tugishakire umuti. Icyo nzi ni uko nta Munyarwanda ufunzwe. Gen Mugambage aranzi, azazane urutonde rwa nyarwo rw’abafunzwe noneho tubunyuze muri purotokole za Leta tumenye impamvu bafunzwe cyangwa barimo baburanishwa niba banahari.”

Gen. Kahinda aravuga ibi mu gihe u Rwanda rutangaza ko Abanyarwanda basaga  190 bafungiwe muri Uganda naho 900 bakaba barirukanwe ku butaka bw’iki gihugu.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Min. Kahinda Otafiire aganira na Chimpreports yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite ubusugire bwacyo ku buryo cyafata ibyemezo runaka mu nyungu zacyo.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *