Mbaje kubifuriza weekend y’amahoro n’imigisha. Ndisegura kuko ntabwo imyirondoro nyivuga, ndi umunyarwandakazi nkaba ngisha inama.
Mfite imyaka 40, nkaba nkora business nyuma y’aho mviriye mu bihayimana, umuntu ashobora kumbaza ikibazo wenda ngo kuki nabavuyemo, ariko icyo namusubiza kuko ndabizi hari abahita babyibaza, ni uko nasanze atari umuhamagaro wanjye.
Kubera igihe cyose namazemo kandi nkaba ntarigeze mbyiruka nitaye ku by’urugo cyangwa ngo nihe abagabo, numva nta mugabo nkeneye pe.
Ahubwo mu byifuza byanjye n’ubwo gusambana ari icyaha mbona ntekereza ko ariyo nzira yamfasha kubona umwana mu myaka nsigaranye mbere y’uko ncura.
Si uko ndi mubi ku buryo nabura abagabo turyamana, mporana izo ntambara mu mutima nibaza uko nzabona umwana kuko we numva mushaka cyane. Uko umuntu akoze imibonano mpuzabitsina siko asama, nabyo nkabyibaza.
Aho gushakana n’umuntu ajo tugashwana kubera ko tutahuje ntacyo byamarira, rwose numva ntakeneye umugabo umpa amabwiriza ya buri munsi ngenderaho kandi hari n’inshingano z’urugo numva ntahagararamo neza uko bikwiye.
Mungire inama kuko umutwe umwe ntiwigira inama.
Â


