Lutaaya ni we wafashe iyi foto igaragaza rwagati mu mujyi wa Kigali

AIGP Kasingye yasabye umunyamakuru kuguma i Kigali niba abona ari heza kurusha iwabo

Sangiza iyi nkuru

Asan Kasingye wabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda (AIGP), Umuvugizi wayo na Komiseri ushinzwe politiki, yasabye umunyamakuru Daniel Lutaaya wa NBS TV kuguma i Kigali, niba abona ari heza kurusha iwabo.

Ni nyuma y’aho uyu munyamakuru uri gukurikirana inama ya Commonwealth i Kigali atangaje ibyiza byinshi amaze kubona muri uyu mujyi mu minsi 4 ahamaze, abona ari umwihariko agereranyije n’iwabo.

Lutaaya mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 22 Kamena 2022 yagize ati: “Mu minsi ine, ntabwo nabonye Akaveera (isashe ya ’emballage’). Sinabonye icupa rya pulasitiki mu miyoboro y’amazi. Ubwiherero rusange bwo ku muhanda ntabwo bufungwa hano (ntibunishyurwa). Ntabwo nabonye abasabiriza. Sinigeze numva umunuko.”

Uyu munyamakuru yakomeje asobanura ati “Ariko ndi mu mujyi uri mu bilometero bike yo mu rugo” mu kwerekana ko Kigali itari kure y’iwabo ifite umwihariko nk’uko yagiye abigaragariza abo muri Uganda batanze ibitekerezo ku butumwa bwe.

AIGP (Rtd) Kasingye amaze kubona ubutumwa bwa Lutaaya, mu bisa no gushyenga, yasabye uyu munyamakuru kuguma muri uyu mujyi yashimye ubwiza. Ati: “Uzagumeyo. Ni byo byiza ku buzima bwawe.”

Lutaaya yasubije uyu mupolisi ko atazaguma i Kigali, ahubwo ko azasubira iwabo, yigane ibyo yabonye muri uyu mujyi. Ati: “Oya ntabwo nzahaguma. Nzasubira muri Kayunga (iwabo), maze nigane ibyiza nabonye hano.”

Abisobanura atya: “Nzasukura umujyi wanjye mu buryo bwose nzabona. Nzakora ubuvugizi hubakwe ubwiherero rusange maze nkomeze ubuvugizi twa Kaveera ducike muri Uganda. Iyo mba ndi muri Polisi, nari kuzakurikirana icibwa rya Kaveera.”

Inama ya Commonwealth i Kigali yatangiye tariki ya 20 Kamena 2022. Guhera ku ya 24, izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize uyu muryango.

Lutaaya ni we wafashe iyi foto igaragaza rwagati mu mujyi wa Kigali
Lutaaya ni we wafashe iyi foto igaragaza rwagati mu mujyi wa Kigali

 Lutaaya kuri uyu wa Kabiri yifashe ifoto igaragaza Perezida Kagame ari kumwe n'abandi banyacyubahiro
Lutaaya kuri uyu wa Kabiri yifashe ifoto igaragaza Perezida Kagame ari kumwe n’abandi banyacyubahiro

Soma Izindi Nkuru

20 Responses

  1. AIGP Kasingye yasabye umunyamakuru kuguma i Kigali niba abona ari heza kurusha iwabo
    Nibyo koko kigali ni nziza pee

  2. AIGP Kasingye yasabye umunyamakuru kuguma i Kigali niba abona ari heza kurusha iwabo
    Nibyo koko kigali ni nziza pee

  3. AIGP Kasingye yasabye umunyamakuru kuguma i Kigali niba abona ari heza kurusha iwabo
    Karabaye nyine ubwo lutaaya arebe uko aigp anyurwa

  4. AIGP Kasingye yasabye umunyamakuru kuguma i Kigali niba abona ari heza kurusha iwabo
    Karabaye nyine ubwo lutaaya arebe uko aigp anyurwa

  5. AIGP Kasingye yasabye umunyamakuru kuguma i Kigali niba abona ari heza kurusha iwabo
    ukuri kuraryana niba umunyamakuru yaravuze ibyoyabonye siyabizira

  6. AIGP Kasingye yasabye umunyamakuru kuguma i Kigali niba abona ari heza kurusha iwabo
    ukuri kuraryana niba umunyamakuru yaravuze ibyoyabonye siyabizira

  7. AIGP Kasingye yasabye umunyamakuru kuguma i Kigali niba abona ari heza kurusha iwabo
    Nobyo kwishimirwa p birakwiye

  8. AIGP Kasingye yasabye umunyamakuru kuguma i Kigali niba abona ari heza kurusha iwabo
    Nobyo kwishimirwa p birakwiye

  9. AIGP Kasingye yasabye umunyamakuru kuguma i Kigali niba abona ari heza kurusha iwabo
    Nobyo kwishimirwa p birakwiye

  10. AIGP Kasingye yasabye umunyamakuru kuguma i Kigali niba abona ari heza kurusha iwabo
    Nobyo kwishimirwa p birakwiye

  11. AIGP Kasingye yasabye umunyamakuru kuguma i Kigali niba abona ari heza kurusha iwabo
    Uwo mu police umunyamakuru aramuziza ubusa,niko kazike nukuvuga inkuru zibyo abonye aho agiye gutara amakuru.

  12. AIGP Kasingye yasabye umunyamakuru kuguma i Kigali niba abona ari heza kurusha iwabo
    Uwo mu police umunyamakuru aramuziza ubusa,niko kazike nukuvuga inkuru zibyo abonye aho agiye gutara amakuru.

  13. AIGP Kasingye yasabye umunyamakuru kuguma i Kigali niba abona ari heza kurusha iwabo
    Erega u Rwanda ni rwiza mureke turukunde tururinde maze isuku ibe umwihariko iwacu kwakira neza abatugana bibe akamenyero maze umutekano Ube akazi kaburiwese.# CHOGHM2022

  14. AIGP Kasingye yasabye umunyamakuru kuguma i Kigali niba abona ari heza kurusha iwabo
    Erega u Rwanda ni rwiza mureke turukunde tururinde maze isuku ibe umwihariko iwacu kwakira neza abatugana bibe akamenyero maze umutekano Ube akazi kaburiwese.# CHOGHM2022

  15. AIGP Kasingye yasabye umunyamakuru kuguma i Kigali niba abona ari heza kurusha iwabo
    Erega u Rwanda ni rwiza mureke turukunde tururinde maze isuku ibe umwihariko iwacu kwakira neza abatugana bibe akamenyero maze umutekano Ube akazi kaburiwese.# CHOGHM2022

    1. AIGP Kasingye yasabye umunyamakuru kuguma i Kigali niba abona ari heza kurusha iwabo
      Thank you so much

    2. AIGP Kasingye yasabye umunyamakuru kuguma i Kigali niba abona ari heza kurusha iwabo
      Thank you so much

  16. AIGP Kasingye yasabye umunyamakuru kuguma i Kigali niba abona ari heza kurusha iwabo
    Erega u Rwanda ni rwiza mureke turukunde tururinde maze isuku ibe umwihariko iwacu kwakira neza abatugana bibe akamenyero maze umutekano Ube akazi kaburiwese.# CHOGHM2022

  17. AIGP Kasingye yasabye umunyamakuru kuguma i Kigali niba abona ari heza kurusha iwabo
    Ukuri kuraryana

  18. AIGP Kasingye yasabye umunyamakuru kuguma i Kigali niba abona ari heza kurusha iwabo
    Ukuri kuraryana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *