Ikigo cy’itumanaho cya Airtel muri Uganda, cyatangaje ko kigiye kujya giha abakiriya bacyo interineti idahagarikwa, bitewe n’impinduka mu mibereho icyorezo cya Covid-19 cyazanye.
Byavuzwe n’umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iki kigo, Amit Kapur.
Kapur yavuze ko Covid-19 yatumye ubu imirimo abantu benshi basigaye bayikorera mu rugo, bakamara umwanya munini bakoresha interineti.
Yagize ati: “Mu mwaka ushize, Isi yarahundutse, interineti igikenerwa kurusha ibindi. Abanyeshuri barimo barakoresha interineti, urwego rw’ubuzima n’urw’imyidagaduro nazo zikoresha interineti kugira ngo zigeze serivisi ku bakiriya.”
Ni aha yahereye avuga ko Airtel yashyizeho iyi interineti idashira. Yagize ati: “Ni aho rero twafatiye icyemezo cyo gushyiraho interineti idahagarikwa.”
Iyi interineti yahawe izina rya Chillax Bundles. Uzajya ayigura, azajya ayikoresha kugeza igihe ayimariye; n’ubwo byatwara imyaka icumi cyangwa irenga.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


