Akarere ka Gicumbi gaherereye mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda niko kahawe Inka nyinshi muri Gahunda ya Girinka kuva yatangira kugeza ubu.
Kuba aka Karere kagizwe n’imirenge myinshi, biri mu byatumye n’abaturage bagombaga guhabwa Inka baba benshi bityo Inka nazo zikiyongera.
Gusa n’ubwo aka Karere katanzwemo Inka nyinshi zagiye zitanga umusaruro mwinshi , igitangaje n’uko ngo amata yagiye agera ku bana yabaye iyanga nk’uko imibare yavuye mu isesengura ibigaragaza.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ibikomoka ku Buhinzi, RAB, kivuga ko bibabaje kuba muri Litiro zirenga ibihumbi mirongo zikamirwa muri aka Karere, amata ahabwa abana atarenga Litiro ibihumbi bibiri.
Ubushakashatsi bugaragaza ko 99% by’umusaruro w’amata aboneka muri Gicumbi agurishwa, naho 1% risigaye rigahabwa abana bato.
Ibi rero usanga bidindiza imikurire y’abana kuko usanga bagwingira ikindi kandi usanga bishyira Gicumbi muri tumwe mu turere tugaragaramo abana bagwingiye.
Gahunda ya Girinka yatangiye muri 2006, itangijwe n’umukuru w’Igihugu Perezida Kagame. Iyi Gahunda yatanze umusaruro hirya no hino harimo gutanga ifumbire yimborera yifashishwa mu Buhinzi, umusaruro w’amata ,inyama , impu n’ibindi.
Kuva muri uwo mwaka kugeza ubu , hamaze gutangwa Inka 450.


