Umukobwa wa Perezida Kagame, Ingabire Ange Kagame yatangaje akari ku mutima we nyuma yo kwibaruka umwana wa mbere (uburiza) tariki ya 19 Nyakanga 2020.
Tariki ya 20 Nyakanga ni bwo Perezida Kagame yatangaje ko yabaye sogokuru ku nshuro ya mbere nyuma y’ivuka ry’umwana wa Ange n’umugabo we, Bertrand Ndengeyingoma.
Uyu mwana yavukiye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal (Roi Faisal) biri i Kigali, bimwe mu bitaro byigenga bikomeye mu gihugu.
Ibisingizo, guha ikaze uyu mwana no gusabira umugisha uyu muryango wagutse ni byo byakurikiye ubutumwa bwa Perezida Kagame.
Ingabire Ange Kagame mu butumwa amaze gutambutsa ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 22 Nyakanga 2020, abanje gushimira abamwifurije amahirwe. Arangije ati: “Dufite umugisha wo kuba ababyeyi b’uyu Malayika mutoya.”
Yaboneyeho kandi no gushimira itsinda ry’abaganga muri Roi Faisal bamwitayeho, akabyara neza. Ari: “Mwarakoze cyane kandi mukomere aho. Imana ibahe umugisha mwese!”
Ange Kagame na Bertand Ndengeyingoma babyaye uyu mwana nyuma y’umwaka umwe bashyingiwe, kuko ubukwe bwabo bwabaye tariki ya 6 Nyakanga 2019.

2 Responses
Akari ku mutima wa Ange Kagame uherutse kwibaruka uburiza
Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO ikomeye Imana yaduhaye.Ni gute twayishimira?Ntibihagije kuvuga ngo Mana warakoze.Hari ibintu byinshi Imana idusaba,dusoma mu Ijambo ryayo.Urugero,idusaba kuyishaka dushyizeho umwete, tukirinda kwibera mu gushaka ibyisi gusa,twibwira ko aribwo buzima.Ijambo ryayo ryerekana ko abibera mu gushaka ibyisi gusa,batazaba muli paradizo,kandi batazazuka ku munsi wa nyuma.Ntibihagije kuvuga ngo njya gusenga.Hari byinshi Imana idusaba,wamenya neza aruko ushatse uwo mwigana bibiliya ku buntu.