Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (GBV&Child abuse), Assistant Commissiner of Police(ACP) Lynder Nkuranga avuga ko ahanini ihohotera rishingiye ku gitsina rikururwa n’amakimbirane aba ari mu miryango bityo agasaba ko habaho guhanahana amakuru vuba mu kurikumira.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2019, ubwo yari ayoboye amahugurwa ku kurwanya iri hohotera yaberaga mu karere ka Nyamagabe, ACP) Lynder Nkuranga, yasabye abayitabiriye kuba ku isonga mu kurirwanya no gukumira ibibazo byose biterwa n’iri hohoterwa.
Yagize ati “Akenshi ihohotera rishingiye ku gitsina rituruka ku makimbirane yo mu miryango, icyo tubasaba n’uko mwakorana n’inzego z’ibanze bakajya babagaragariza imiryango ifitanye ibibazo bigakemurwa hakiri kare bitarateza ibibazo bikomeye.”
ACP Nkuranga yanagarutse ku ihohotera rikorerwa abana cyane cyane rikunze kugaragara aho abana b’abakobwa b’abangavu baterwa inda n’abantu bakuru bikabaviramo gucikiriza amashuri ndetse bamwe bakayavamo burundu.
Yabasabye kudahishira umuntu uwo ariwe wese wacyetsweho guhohotera umwana, yaba yamuteye inda cyangwa mu bundi buryo.
Yagize ati “Iki ni ikibazo gikomereye umuryango nyarwanda, hari bamwe mu bantu twakwita abagizi ba nabi bahohotera abana bakabatera inda, akanshi iyo bibaye imiryango ukunda kubihisha kubera impamvu zitandukanye harimo ngo nokwanga kwiteranya. Mwebwe turabasaba ko murenga iyo myumvire mukajya mwihutira kubagaragaza bagahanwa n’amategeko.”
Umuyobozi wungirije mu karere ka Nyamagabe ushinzwe ubukungu, Kabayiza Lambert , na we yagarutse ku gutangira amakuru ku gihe ahagaragaye ihohotera hakirindwa umuco mubi wo guhishira umunyacyaha.
Abahuguwe Bwana Kabayiza ko aribo bafiye urufunguzo rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, agira ati “Ubu mwagutse mu bumenyi mwamenye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribareba”.
Aya mahugurwa yari yitabiriwe n’abantu bagera ku ijana (100) baturutse mu nzego z’umutekano, ni ukuvuga abapolisi, abasirikare, abacungagereza ndetse n’abaturutse mu rwego rw’akarere rushinzwe gucunga umutekano(DASSO).
Mu Ntara y’Amajyepfo yatangiriye mu karere ka Nyamagabe abahuguwe ni abagize inzego z’umutekano bagera ku 100) naho mu Ntara y’Iburengerazuba yatangiriye mu karere ka Nyabihu hahugurwa abayobozi mu nzego z’ibanze bagera kuri 200.
Ayama mahugurwa arakomereza no mu turere twa Rubavu na Nyaruguru.
Aya mahugurwa kandi aje nyuma y’andi aherutse kubera mu turere dutandukanye tw’igihugu ubwo Polisi y’u Rwanda yari mu kwezi kwahariwe ibikorwa byayo (PoliceMonth2019).


